Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ikirenga mu bahanzi 2020: “Gushimira abahanzi, buri wese azatanga icyo afite”

Kayiranga Merchiore na Nyirimanzi Gerard bavuga ko abazitabira Igitaramo Ikirenga mu bahanzi 2020 buri wese azaba ashobora gutanga impano ye uko ashoboye (Ifoto/Panorama)

Ku wa 8 Werurwe 2020, ku munsi mpuzamahanga w’abagore, mu Rwanda hateganyijwe igitaramo cyo gushimira abahanzi bamamaza inganzo yuje umuco nyarwanda haba imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga. Iki gitaramo kigiye kuba bwa mbere ariko kikazaba ngarukamwaka kiswe “Ikirenga mu bahanzi 2020: Kayirebwa Ceclile”, kikazatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni cumi n’eshanu.

Ibi byagarutsweho kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2020, ubwo abateguye iki gitaramo bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru. Bavuze ko ikigamijwe atari ugutanga ibihembo ahubwo ari uburyo bwo gushimira umuhanzi washoboye guteza imbere, kubungabunga no gusakaza umuco nyarwanda. Buri wese mu bazakitabira akazaba afite amahirwe yo gutanga ishimwe rye.

Kayiranga Merchiore Umuhuzabikorwa w’umushinga “Indongozi mu bahanzi” ari na wo nyir’igikorwa, akaba anashinzwemo itangazamakuru n’itumanaho, avuga ko bahisemo abahanzi bahereye ku bunararibonye mu Kinyarwanda, mu njyana nyarwanda ndetse no kuyisakaza imbere mu gihugu no mu mahanga. Bahereye ku batangiye gusakaza umuco nyarwanda kuva mu 1960, kandi ubutumwa batanze n’ubu bukaba bugifite ireme.

Agira ati “Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gushimira abahanzi baba mu muco nyarwanda. Impamvu yo kubashimira, ni uko bashoboye gusigasira umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo. Twibuke ko igihe tudafite abahanzi ntaho twagera. Umuhanzi ni izingiro ry’umuco.”

Akomeza agira ati “Utarize ubuvanganzo mu ishuri, hari ibyo atamenya, ariko akabyumva mu ndirimbo. Twifuje gushimira abahanzi bakiriho, kugira ngo na bo bamenye ko abantu babaha agaciro.”

Nyirimanzi Gerard, umuhanga mu mateka y’u Rwanda, akaba n’umwe mu bagize Ishyirahamwe “Abacukumbuzi b’amateka n’umuco nyarwanda” ndetse akaba n’umwe mu bategura iki gitaramo, avuga ko bagamije gushimira abahanzi kubera uruhare bagira mu kwamamaza umuco nyarwanda.

Agira ati “Afurika yagize umuco ushingiye ku kuvuga bigaragarira mu buhanzi bw’imigani migufi n’imiremire, ibisigo, inkuru, amazina y’inka, ibyivugo, indirimbo n’ibindi bitekerezo rusange bihererekanywa n’abantu. Mu Rwanda indirimbo nizo zafashe umwanya ukomeye mu gukwirakwiza no gusigasira umuco nyarwanda haba mu gihugu no hanze yacyo. Abahanzi b’abanyarwanda baririmbaga ibigezweho ndetse n’uko ibihe bimeze ariko hari n’abahanzi bari bagamije gusetsa abandi bakigisha amateka.”

Nyirimanzi akomeza avuga ko abakoloni bari bagamije guca amateka no guca umuco ariko uw’ubuhanzi wananiranye kuko abahanzi bakomeje gukomera ku muco wabo ntiwacika n’ubu ukaba ukiriho.  Atanga urugero ku nanga ya Rujindiro “Imitoma” yaririmbaga urukundo, indirimbo zitanga impanuro zinakebura abantu nk’iya Rugamba Sipiriyani igira iti “Inda nini myime amayira”. Hari urundi rugero rw’indirimbo ya Rugamba Sipiriyani yigisha amateka “Ijana rya Bisangwa”, ubungubu hakaba haririmbwa izo kubaka u Rwanda n’izindi.

Avuga ko indirimbo zigera ku marangamutima ya buri wese, bikanyura amatwi y’abazumva, bikabasha gutanga no gutwara ubutumwa bwateganyijwe. Indirimbo n’imbyino zisangwa mu minsi mikuru ihuza abantu. Abahanzi gakondo bashoboye guhangana n’ibyazahaje umuco nyarwanda binyuze mu kwandika, akaba ariyo mpamvu bahisemo ko buri wese yashimira izo Ndongozi zitanze uko zishoboye kugira ngo umuco nyarwanda ukomeze gusigasirwa.

Iki gitaramo kirategurwa ku bufatanye bwa Bwiza Media, Agence Karibu asbl ikorera mu Bubiligi, Umushanana n’Abacukumbuzi b’Amateka n’Umuco. Iki gitaramo cyo gushimira Kayirebwa Cecile kizitabirwa kandi na Maria Yohana, Muyango, Man Martin, Jules Sentore, Clarisse Karasira n’Itorero Ibihame.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities