Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 8 Werurwe 2020, ari na yo tariki yizihizwaho umunsi mpuzamahanga w’abagore. Ku nshuro ya mbere kikaba kigiye kuba mu rwego rwo gusigasira umuco, aho binyujijwe mu bahanzi hazanashimirwa umutegarugori Cecile Kayirebwa; wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuco Nyarwanda, anawumenyekanisha mu mahanga.
Umutegarugori akaba n’umuhanzi w’injyana gakondo, Cecile Kayirebwa, ni we watoranyijwe kuzashimirwa ku nshuro ya mbere y’iki gitaramo cyiswe ‘Ikirenga mu Bahanzi 2020’.
Abisobanura, Kayiranga Melchiore, umuhuzabikorwa mu itegurwa ry’iki gitaramo mu mushinga “Indongozi mu bahanzi” akaba n’ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho; yavuze ko umuhanzi Cecile Kayirebwa ari we watoranyijwe kubanziriza abandi mu bakiriho ngo ashimirwe uruhare rwe.
Yagize ati “Kayirebwa yatoranyijwe gushimirwa hashingiwe ku bigwi bye. Ni umuhanzi watangiye ubuhanzi bwe mu mwaka wa 1965 ndetse ni umwe mu bakobwa b’Abanyarwanda bagiye ku rubyiniro mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye nka Uganda, Burundi, Kenya, Ububiligi, Ubufaransa, Ubusuwisi, Ubuholandi, Ubudage, Ubwongereza, Amerika… hose aririmba Kinyarwanda.”
Yongeyeho ko ibi birori byo kumushimira byabaye amahire guhuzwa n’umunsi mpuzamahanga w’abagore, kugira ngo koko uzabe umunsi wabo bishime bataramiwe n’uwabaye ‘Indongozi y’Umuco’ muri bo.
Akomeza anasaba abanyarwanda muri rusange kuzitabira icyi gitaramo, nk’umwanya mwiza wo gutaramana n’abahanzi b’injyana gakondo bakanaboneraho kubashimira kubumbatira umuco Nyarwanda.
Cecile Kayirebwa yatangiye kuririmba akiri muto guhera yiga mu mashuri abanza, abikomeza mu mashuri yisumbuye muri Ecole Notre Dame de Citeaux i Kigali. Ndetse aho agiriye kwiga ku Karubanda ahashinga icyo yise “Cercle de Chants et de Danse Rwandaise”. Yasabaga buri mwana mu turere dutandukanye bavukamo; kumubwira indirimbo zo mu gace k’iwabo n’uko zibyinwa bityo na we akazihimbira injyana.
Afashijwe na Radiyo Rwanda, mu mwaka wa 1964 yafashwe amajwi maze indirimbo ze zitangira kujya zikoreshwa mu biganiro binyuranye byayo; imwe muri zo ikanakoreshwa hatangizwa gahunda za Radiyo buri gitondo ifungura.
Igihe agiriye kuba mu mahanga, Cecile Kayirebwa yakomeje kuririmba no kwigisha umuco abinyujije mu buhanzi. Yagiye atangiza amatorero atandukanye ari nako ahabwa ibihembo bijyanye n’ubuhanzi bwe, bwamamazaga umuco w’Igihugu avukamo (u Rwanda).
Ishusho y’imitegurire y’igitaramo
Igitaramo ‘Ikirenga mu Bahanzi 2020’ giteganywa kuzaba ngarukamwaka, uyu mwaka cyateguwe kuzabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali ku nshuro yacyo ya mbere. Kizitabirwa n’abahanzi baririmba mu njyana gakondo, barangajwe imbere na Cecile Kayirebwa uzanahashimirwa uruhare rwe mu gusigasira umuco Nyarwanda.
Abandi bahanzi bazafatanya gutaramira abanyarwanda muri iki gitaramo harimo: Muyango Yohani, Mariya Yahani, Itorero Ibihame by’Imana, Mani Martin, Jules Sentore, Ababeramuco na Clarisse Karasira.
Ni igitaramo kandi kizishyuzwa mu biciro bitandukanye hitawe ku bushobozi bwa buri wese, nk’uko byasobanuwe n’umwe muri aba bahanzi aganira n’itangazamakuru.
Mani Martin ati “Iki gitaramo kizishyuza abazakitabira nibyo, kuko n’ibihangano dukora kugira ngo bisohoke murabizi bidusaba kuba twishyuye amafaranga. Nta mpamvu rero yo kuba igikorwa nk’iki cyateguwe cyatangirwa ubuntu n’imyiteguro ubwayo isaba amafaranga, kandi si n’ibiciro bihanitse kuko biri mu byiciro buri mukunzi w’injyana gakondo ahobora kwisangamo.”
Amatike yo kwinjiriraho muri icyi gitaramo akomeje kugurishirizwa ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali, aboneka guhera ku biciro by’amafaranga ibihumbi 5 mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 mu y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 20 mu myanya y’ikirenga.
Igitaramo ‘Ikirenga mu Bahanzi 2020’ gikomeje gutegurwa na Sosiyete ya Bwiza media mu bufatanye na Agence Karibu asbl, Umushanana Media, Abacukumbuzi mu mateka n’umuco n’abandi batandukanye…, bikaba biteganywa ko kizajya kizizihizwa buri mwaka. Ikibimburiye ibindi uyu mwaka kikaba cyarahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’abagore, wizihizwa mu kwezi kwa Werurwe buri mwaka.
Umubyeyi Nadine Evelyne
