Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ikoranabuhanga ryafasha kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima bw’imyororokere

Ubushakashatsi bwakozwe na Rwanda Health Innitiative for Youth and Women (RHIYW), Rwanda society of Obstetrician and gynocology (RSOG), na Rwanda Biomedical center RBC); bugaragaza ko  ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima bw’imyororokere abaturage harimo no gukuramo inda.

ubu bushakashatsi bwakorewe mu bigonderabuzima birindwi by’i Musanze guhera mu mwaka wa 2021–2022; bwerekana ko kwegereza serivisi abagore n’abakobwa bifuza gukuramo inda ku mpamvu nyamukuru 5 zemewe n’amategeko y’u Rwanda, hakoreshejwe  ikoranabuhanga bishobora kubarinda gukuramo inda mu buryo bubi ndetse bikanagabanya impfu za hato na hato.

Ibi byagarutsweho mu nama yabereye Lemigo yo kwerekana ibyavuye mubushakashatsi ku wa 15 Mata 2023. Abakoze ubu bushakashatsi, berekanye ko ikoranabuhanga ryihuse ryafasha Umuganga w’inzobere mu buzima bw’imyororokere uri ku Bitaro gukorana n’umuforomo uri ku kigo nderabuzima, ku buryo umugore cyangwa umukobwa ahabwa serivise inoze kandi yihuse. Ibyo bigatuma ubuzima bwe butangirika.

Ibitaro byinshi biri mu maboko y’Abihaye Imana

Ubushakashatsi kandi bwerekana ko imyumvire ikiri ikibazo ku mitangire ya servisi zo gukuramo inda ku mpamde zose harimo amadini, abanganga ndetse n’ababyeyi.

Abaganga bitabiriye inama bagaragaza ko icyo baharanira ari uko abana b’abakobwa ndetse n’ababyeyi batakomeza kubapfira mu maboko kubera gukuramo inda mu buryo bubi. Aha ni ho bahera bafata iya mbere mu kurengera ubuzima bwabo hakoreshejwe uburyo bwemewe kandi bwizewe bwo gukuramo inda.

Isabelle Nishimwe, ni umubyaza mu kigo nderabuzima cya gatarga, Busogo, Akarere ka Musanze. Ati “Turacyafite ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi bitewe n’amadini aho ushobora gufasha umugore cyangwa umukobwa gukuriramo inda abishaka kandi abyemerewe n’amategeko ugasanga abo mukorana bitewe n’imyemerere yabo bakagukwena ndetse bakakunenga batitaye mu kurokora ubuzima bw’ uwari mu kaga.”

Nishimwe akomeza avuga ko hari abagore baza gusaba servisi yo gukurirwamo inda kandi batabyemerewe n’amategeko,nabyo bigatera ibibazo cyane cyane nk’abamye inda bari bari kuburyo bwo kuboneza urubyaro.

Kutaganira mu miryango impamvu yo kudatinyuka

Nishimwe asanga ababyeyi benshi bataratinyuka kujya baganiriza nabana babo ku buzima bw’imyororekere, niho usanga umwana nawe atabona inama iturutse ku mubyeyi.

Agira ati ”Mu gihe cyose umwana atazigishwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororekere ndetse n’ikoreshwa ry’agakingirizo n’uburyo bwo kuboneza urubyaro mu gihe cyo kuba yakora imibonano mpuzabitsina n’abantu ntibumve akamaro ko gukuramo inda mu gihe ari ngombwa bizakomeza kuba kibazo gikomeye nubwo ataribyo byifuzwa.”

Byamaze kugaragara ko umwana w’ abyaye imburagihe atereranywa n’umuryango we, agata ishuri akabura n’ayandi mahirwe menshi, bityo akaba umutwaro kuri sosiyete, kandi ni inzobere mubuzima zigaragaza ko n’umubiriwe uba uritegura kubyara.

Dr. Blaise Dushimiyimana, Umuganga w’inzobere mu buzima bw’umubyeyi mu bitaro bya Ruhengeri, agira ati ”Dutanga serivise bikurikije n’ ubumenyi dufite ariko tutiyibagije ko mu Rwanda gukuramo inda bitemewe keretse ku za mpamvu 5 zizwi.

Agira ati ”Hari abantu batugana bavuye gukuramo inda mu buryo bubi ,byangiza ubuzima bwabo niyo mpamvu dusaba Leta kororehereza abo bantu binyuze mu biganiro hagati  ya Leta n’ abagenerwabikora (abagore , abakobwa bifuza gukuramo inda mu buryo bwemewe kwa muganga).”

Uko bigaragara mu mibare

Umuryango mpuzamahanga w’ita kubuzima ku isi (WHO) ugaragaza ko Ku isi yose buri mwaka miliyoni 73 z’abagore zikuramo inda kubushake naho 61% za abagore batwise inda batifuza,hamwe na 29% z’abatwite bose birangira bazikuyemo.

Ubushakashatsi bwa OMS ifatanyije na Guttmacher buherutse gusohoka mu kinyamakuru Lancet bugaragaza 97% y’inda zikurwamo nabi zigaragara mu duce twa Afurika, Asia ndetse na Amerika y’Amajyepfo.

Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko abagore bagera kuri 47% mu Rwanda aribo batwita inda batifuza naho 22% muri bo birangira bazikuyemo mu buryo bubi.

Jeanne d’Arc Munezero

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities