Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imbabura 500 zirondereza ibicanwa zatanzwe ku baturage b’Akarere ka Kirehe na Nyagatare

U Rwanda rwari rwarihaye intego ko muri gahunda y’imbaturabukungu ya mbere (EDPRS I) y’Icyerekezo 2020, ari ukugira amashyamba ateye ku buso bungana na 30% bw’ubuso bw’igihugu ariko Ibarura ryakozwe mu 2019 ryerekanye ko byagezweho ndetse buranarenga bugera kuri 30,4%.

Mu rwego rwo gukomeza gushimangira iyi ntambwe, Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga wita kubidukikije (IUCN), Uturere twa Kirehe na Nyagatare, binyuze mu mushinga wo kubungabunga ibyogogo ukorera muri utu turere (AREECA), hatewe ibiti 1500 bivangwa mu rwego rwo gusimbuza ibyapfuye ndetse hanatangwa imbabura zirondereza ibicanwa 500 ku miryango yatoranyijwe yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe mu Murenge wa Nyamugari na Rwimiyaga nk’uko biri mu bikorwa byari biteganyijwe mu cyumweru cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amashyamba cyatangiye taliki 21 kugeza 26 Werurwe 2022.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi w’agategenyo w’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), Cypridio Nshimiyimana, yavuze ko gutanga izi mbabura ndetse n’uyu muganda wakozwe wo gusimbuza ibiti byapfuye, biri muri ghunda yo gukomeza kumvisha abaturage uruhare rwabo mu kubungabunga amashyamba mu buryo burambye hakoreshwa amashyiga arondereza ibicanwa.

Yagize ati “Ubu turi guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kubera ko abantu batigeze bita ku bikorwa byo kubungabunga amashyamba mu bihe byashize. Mu rwego rwo kugabanya izi ngaruka turi guhura nazo buri wese akwiye kumva uruhare rwe mu kubungabunga amashyamba kuko twese tuzi ko ari ingenzi mu buzima bwacu. Uyu munsi hatanzwe izi mbabura mu rwego rwo kugaragaza ikamaro ko gukoresha ubundi buryo bwo mu guteka hagamijwe gurengera amashyamaba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe itermbere ry’ubukungu Nzirabatinya Modeste ndetse n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imiberehomyizay’abaturage, Murekatete Juliet bashimye kuba abaturage batuye muri utu duce baratekerejweho, bavuga ko bizabafasha muri gahunda yo gukomeza kongera amashyamba ndetse no kuyabungabunga muri utu turere twakunze kurangwa n’izuba yinshi biturutse ku mihindagurikire y’ibihe.

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa ndetse bakanahabwa izi mbabura bavuga ko bagorwagwa no kubona inkwi zo gucana ariko ubu bakaba bishimiye ko baruhuwe umutwaro w’inkwi.

MUSENGIMANA Jeannette yagize ati, “Twacanaga bitugoye bitewe n’uko muri ibi bihe izuba ryaratwugarije ntabwo twagiraga amahirwe yo kuba twabona inkwi mu buryo butworoheye none uyu munsi ndashima Leta kuba batwegereje igikorwa cyiza nkaba ntazongera gucana bingoye.”

Umushinga AREECA, ni umwe mu mishanga ijamije kubungabunga ibyogogo, ukaba ukorera mu turere twa Kirehe na Nyagatare aho ufasha abaturage gutera amashyamba, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gutera ibiti ku nkengero z’imihanda, gutanga Imbabura zironderza ibicanwa, kongerera ubumenyi ku bujyanye no kubungabunga ibyogogo cyane cyane hitabwa ku bagorer n’urubyiruko ndetse no kuvugurura inzuri.

Mu myaka 4 uzamara hazaterwa hegitari ibihumbi 3000 z’amashyamba na hegitari ibihumbi 2000 z’ibiti bivangwa n’imyaka, hatangwe n’imbabura ibihumbi 2000, hazatangwa kandi ibiti by’imbuto ziribwa ku miryango 3000 hazanabungwabungwa inkengero z’imihanda ibirometero 60 hanakorwe n’ibindi bikorwa bigamije kurengera amashyamba n’ibidukikije muri rusange.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities