Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abantu

IMBWA na MALONGA

Umugabo w’umufaransa witwaga Gravel, yarantutse mubajije ibibazo byinshi bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, numva ndamugaye ariko ngira umujinya nshaka kumucishaho agashyi cyangwa akanyafu kuko icyo gihe narimfite imyaka 35; nsanga ndi umwana w’umutambyi nibuka byinshi, ndamwihorera ndigendera.

Ngeze kuri Paillage (Peyaje) hafi ya EPR Paruwasi ya Kiyovu, mpura n’akana gacuruza ibibwana by’imbwa bibiri, nti “niko sha! Ikibwana nangahe?” Kati “ni igihumbi Afande”. Icyo gihe ntabitaracuruzwaga kandi nanjye nitwaga Afande cyane cyane mu mvugo!

Ubwo nkora mu mufuka muha amafaranga ibihumbi bitatu, bibiri by’ibibwana na kimwe ko yanyise Afande, mbishyira mu modoka -icyo gihe narinkiyigira ndataha. Ngeze mu rugo mbiciririye mbyita amazina, kimwe nkita Jérome, ikindi nkita Gravel, kubera wa mufaransa wari wandakaje. Nza kujya gukora muri Loni (UN) aho na we yakoraga, ambonye arishima cyane araseka ati “uri imfura cyane bambwiyeko ufite Imbwa witiriye jyewe!”

Ibi ni umuntu yari yagiye kumunteranyaho ahakirizwa ko namwitiriye Imbwa, naho we biramuryohera ko namukunze nkamwitiririra imbwa yanjye. Abaseka mwisekere ariko niko byagenze mba ndoga Mukobanya.

Imbwa rero ivugwaho kenshi kandi byinshi. Afande w’inshuti yanjye yaransekeje kandi sijye jyenyine yashimishije agira ati “Imbwa ni imbwa yaba impigi, yaba nyagasyuguri, yaba intozo cyangwa yaba “Imbwa muntu” ati ‘nimbwa ntukayiringire!”

Iyi nkuru na yo yatumye nifuza kuganira n’uyu Afande uwampa tukaganira kuko muziho byinshi kandi byiza mu mateka ye nk’Inkotanyi. Uwiteka namwenyurira nzamugeraho!

Ubukwe natashye i Nyagatare, umugabo yabwiye mugenzi we ati “nziko iwanyu nta mbwa zibamo ndabona nta n’izo mwazanye.” Mugenzi wanjye ati “izo twazanye tuzigire dute ko numva uzisuzuguye?” Mu rwenya rwinshi undi ati “subiza Profesa!” Baraseka cyane! Mfata ijambo dore ko ngo hari abantu benshi bankundira kuvuga neza kandi byiza harimo no gutebya, gusasanura no gusesengura!

Nanjye nti “kagire inkuru! Waba uzi inkuru ya Gitore cya Kigeli Mukobanya?” Abari aho baraseka, ibyakurikiye nzabibabwira ubutaha! Ariko ikizwi neza ni uko hari abitwa abenegitore b’imfura nyazo, b’Intwari kandi ngo Gitore yari Imbwa y’Umwami Mukobanya. Byagenze bite? Nzakubwira ubutaha. Nibo se bateje urujijo bafite amatwi manini n’imirizo? Uzasome ibikurikira!

Mu Kinyarwanda, bagira bati “Imbwa n’umuntu usaba uwo yimye.” Bivuze iki? Birakebura abantu kujya bigengesera, bakagira ubuntu kandi bakirinda kuba ba rwabuzisoni! Umugabo w’Umuswahili we ejobundi nasuye inshuti yanjye Albert anyereka umugabo ati “umva uko uyu mugabo abona ubuzima bw’umuntu’ agira ati: ‘Umuntu aca mu bihe, umuntu yashyira mu bice bitatu yagereranya ko:

  1. Kubaho nk’umuntu nyawe
  2. Kubaho nk’indogobe
  3. Kubaho nk’imbwa

Iyo umusore avuye mu bugimbi kugeza ku myaka mirongo ine (40) aba ari umuntu nyawe akora ibintu bifatika, azi ubwenge, ashobora kurongora no kurongorwa, kwiga, gucuruza, kwinezeza muri byinshi, gukorera amafaranga, kurwanira igihugu n’ibindi nko kwiyamamaza, byose abishoboye.

Ati “yagera ku myaka mirongo ine kugeza kuri mirongo itandatu akaba mu bihe by’Indogobe (“Punda” mu giswahili) kuko aba yikoreye ibibazo by’umuryango n’abantu akemura ibibazo by’abana, abiga, abarongora, imanza z’abaturanyi na rubanda n’izindi ngorane…”

Akomeza agira ati “yagera hagati ya 60 na 80 akaba ageze mu myaka abaho nk’Imbwa ari ukumoka gusa ntacyo ashoboye nyacyo; ati “ningufata urambona”, “umugongo ukanga”, amaguru agatangira kumurya, agatangira kwiyenza ngo rubagimpande, nibamuzanire amazi, iki n’iki akarinda apfa…”

Ariko Malonga, azi mu Rwanda imbwa zagiye zirwana kuri ba shebuja ndetse zikabaherekeza ku marimbi n’ahandi. Ntagiye mu bigwi by’Imbwa rero mu gifaransa bagira bati “Avocat du diable” cyangwa se uburanira sekibi sibyo kuko ni imigani:

  • Iyahigaga yahiye ijanja.
  • Imbwa yarihuse ibyara igihumye.
  • Umugabo mbwa aseka imbohe.
  • Imbwa s’umurizo.
  • Nkunda umugabo ntacyo ampaye nkanga imbwa ntacyo intwaye, n’iyindi iganisha ku mbwa, irerekana neza ko imbwa atari imbwa.

N’imbwa zose si zimwe nk’uko n’abagabo bose atari bamwe, si bamwe n’ubwo Bosenibamwe ari izina ry’Umunyarwanda bishobora kugenura, abagore, abanzi, abahemu, aba….., aba…., n’ibindi.

Sijye wahera, hahera umugani w’imbwa n’Umwenegitore Malonga.

Urabivugaho iki musomyi? Ubutaha nzababwira iby’inka.

Prof Pacifique MALONGA

Umwanditsi w’ibitabo n’Umunyamakuru wigenga

becos1@yahoo.fr

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities