Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amateka

Imihango, imigenzo n’imiziririzo mu Rwanda rwo hambere (Igice cya kabiri)

Bakunzi bacu, mu gice cya mbere cy’imihango, imigenzo n’imiziririzo mu Rwanda rwo hambere, twabagejejeho ibirebana n’umuntu n’undi muntu muri rusange. Muri iki gice cya kabiri turarebera hamwe ibyavugwaga hagati y’umuntu n’umugore, umuntu n’umukobwa, umuntu n’umwana n’umuntu na Shebuja.

2. Umuntu n’umugore

  1. Umuntu yirinda kuvuga icyo umugore yabyaye akiri mu rweyo, ngo yahora abyara abahungu, yaba ari umukobwa agahora abyara abakobwa
  2. Inka, intama n’ihene, ntawe uvuga icyozabyaye ngo akivugire hafi y’aho zabyariye, ngo yahora ikibyara. Bakivugira kure y’aho cyangwa se ku wundi munsi
  3. Umuntu ushaka guhindura umugore ubyara abakobwa gusa, amukubita igisura. Inka, ihene n’intama bibyara ibimasa gusa babigenza batyo zigahindura imbyaro

3. Umuntu n’umukobwa

  1. Umuntu azira kugera umukobwa intorezo niyo baba bakina, ngo aba amuzinze akazapfa atarongowe.
  2. Umuntu ushaka kuzinga umukobwa aragenda, akareba inzuzi ebyiri urw’igihaza n’urw’umwungu, akazijyana mu mayirabiri, imitwe iterekeranye, ati “Izi nzuzi umunsi zahuye nyiranaka azabone umugabo”.

4. Umuntu n’umwana

  1. Umuntu azira kurenga umwana ataragenda, iyo amurenze arahindukira akamurengura, kutamurengura ni ukumuzinga ntazagende
  2. Umuntu yirinda kurenga ingobyi cyangwa umusambi baryamishaho umwana utaragenda, kuba ari ukumuzinga umwana agakura nabi
  3. Umuntu yirinda guterera ku rutugu umwana utaramera amenyo, byatuma atayamera vuba
  4. Umuntu ntiyakinisha kubika umutemeri ku mwana ukiri muto cyane, kuba ari ukumuzinga ntazakure
  5. Umuntu ubikiriye umwana akanga gusinzira, ntiyagira ngo nasinzire vuba, ni ukumukenya, bakomeza kumubikira
  6. Umuntu yirinda guca hagati y’abana b’inkurikirane, ngo ni ukubateranya bakazahora bazirana.
  7. Umuntu iyo avuye ku mugezi yikoreye amazi, ntiyahirahira ngo ace hagati y’abana b’abavandimwe, iyo abaciye hagati akoramu mazi avuye kuvoma, akajugunya hagati yabo ngo atabakenya bagapfa.

5. Umuntu na Shebuja

  1. Umuntu ahora yirinda kunyura inyuma ya shebuja ngo ni ukwivutsa ntazagire icyo amugabanaho
  2. Umuntu uri mu buhake yirinda kwicarira intebe ya shebuja, iyo ayicariye aba ari ukwivutsa ntazagire icyo amugabanaho
  3. Umuntu uri kwa shebuja kurya barimo kota igishirira kikamutarukiraho ngo kiba kimusuriye neza aragabana.

Tuzagenda tubagezaho aya mateka mu byiciro. Ubutaha tuzabagezaho igice cya gatatu.

Byakusanyijwe n’itsinda ry’abanyamakuru ba Panorama.

1 Comment

1 Comment

  1. NIYONSENGA Emmanuel

    October 10, 2019 at 17:40

    Rwose ibi ni byiza kutwibutsa Kirazira kuko niho umuco wacu wubakiye. Muzatubwire iyo umugore utwite arebye umupfu cg mumva uko bigenda n’uburyo bwo kubitsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities