Imirimo yo kuvugurura Stade ya Kigali irarimbanyije. Gutera amarangi byarangiye, ubu hari hakurwamo ubwatsi bw’ubukorano bwari bumazemo imyaka igera ku munani ngo busimbuzwe ubushya.
Imirimo yo kuvugurura iki kibuga yatangiye tariki ya 4 Mutarama 2023 igeze kure. Ibi birakorwa mu rwego rwo kwitegura inama ya FIFA izatangiya ku wa 16 Werurwe 2023 i Kigali.
Stade ya Kigali imaze igihe itemererwa kwakira imikino mpuzamahanga. Yaragaritswe mu Ugushyingo 2021 n’impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Afurika (CAF), kubera ko itujuje ibisabwa. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko iyi mirimo izarangira muri Werurwe 2023.
Mu biteganywa kuvugururwa harimo guhindura ubwatsi bw’ikibuga, gusiga amarangi mu bice bitandukanye bigize iyi Stade no kuvugurura urwambariro n’ubwo rwo nta myaka itatu yarishize ruvuguruwe.
Didier Amen Byiringiro
