Nyuma yo gutahuka bavuye mu mashyamba ya Repubulika ya demokarasi ya Congo (DRC), abagabo bakajyanwa i Mutobo, na ho imiryango yabo ikajyanwa mu nkambi za Nyarushishi na Nyanza bahabwa amasomo yo kubasubiza mu buzima busanzwe, ubu bahawe indangamuntu kugira ngo bagire uburenganzira nk’abandi banyarwanda.
Ku wa 23 Mutarama 2019, mu murenge wa Nyarugunga kimwe n’ahandi mu gihugu, hasojwe igikorwa cy’amahugurwa y’iminsi itatu agenewe imiryango y’abahoze muri FDLR, agamije kubongerera ubumenyi mu kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe. Ayo masomo yateguwe na Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC).
Ayo masomo yasojwe n’igikorwa cyo gutanga indangamuntu ku bagize iyo miryango, aho abazihawe basabwe kuzifata neza kandi bafunguriwe uburenganzira kuri serivisi zose zihabwa umunyarwanda.
Kayitesi Yvonne afite imyaka 47. Yageze mu Rwanda aturutse Kisangani. Avuga ko kuva mu 1994 yabaye mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bakaba barageze Kisangani abagabo babo bavuga ko hatangiye imishyikirano n’u Rwanda kugira ngo babone gutaha. Mbere yo kugera i Kisangani yabanje kujya muri Congo Brazzaville hose akaba yarahagenze n’amaguru.
Yishimira ko yakiriwe neza mu Rwanda, bamweretse urukundo kandi ahabwa amasomo yo kumusubiza mu buzima busanzwe by’akarusho akaba yarahawe indengamuntu. Ati “Mu Rwanda indangamuntu ifite agaciro gakomeye, kuva nyibonye ubu mbaye umunyarwanda nk’abandi. Batwigishije akamaro kayo, ariko icyanshimishije cyane ni uko nta bwoko bwanditsemo nk’uko izo twari dutunze mbere zari zimeze. Batwigishije ko tugomba kuyifata neza kuko ariyo izaduhesha byose dukeneye.»
Mukarubayiza Odette afite imyaka 48. Avuga ko yageze muri DRC mu 1994. Abo bavukana bose ntibigeze bahunga, agarutse yabasanze mu Rwanda, uretse umwe witabye Imana. Avuga ko kuva ageze muri DRC nyuma yo gusenya inkambi barimo yinjiye mu mashyamba ya Equator (Ekwateri) batunzwe n’amateke amera mu mashyamba ndetse n’ibiti by’imbuto ziribwa. Yageze mu Rwanda avuye Kisangani n’umugabo n’abana batandatu.
Yishimira uko yakiriwe ariko akanezezwa cyane n’uko yahawe indangamuntu. Agira ati “Mu Rwanda hari urukundo, batwakiriye neza ku buryo no kubona indangamuntu bitatugoye. Duhawe uburenganzira nk’abandi banyarwanda ku buryo tugiye gushaka imibereho tukiteza imbere. Indangamuntu batwigishije ko izadufasha kubona serivisi zitandukanye, tugiye kuyikoresha rero mu kubona serivisi cyane cyane iz’ubuzima, iza banki ndetse tuzanagura telefoni.»
Brig. Gen. Peter John Bagabo, Komiseri muri RDRC by’umwihariko ushinzwe Umujyi wa Kigali, yasabye abahawe indangamuntu kuzifata neza kuko ari icyangombwa kibaranga, kandi izindi serivisi bazahabwa ariho zishingira.
Agira ati “Murabona ukuntu byihuse kugira ngo mubone indangamuntu. Akamaro kayo ni uko ari urupapuro rukuranga kandi ruzagufasha kubona izindi serivisi uzakenera.”
Impanuro ku gukoresha neza indangamuntu zagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve, wabasabye kugira uruhare rufatika mu kwiteza imbere ariko kandi byose bishingira ku ndangamuntu.
Agira ati “Muhawe indangamuntu kugira ngo musubizwe mu buzima busanzwe, noneho mube abenegihugu bujuje ibyangombwa kandi mugire uruhare rufatika mu kubaka imiryango yanyu. Kubaka igihugu bihera mu muryango, ntibihera ahandi. Icyo musabwa ni uguhera mu miryango yanyu mwiyubaka kandi byose ntimwabigeraho mudafite ibyangombwa byuzuye.”
Ku bijyanye n’ubuzima busanzwe, Brig. Gen. Bagabo yababwiye ko ibyo batashoboye kubona bari mu ngando bazabibona bageze mu mirenge yabo. Abasaba kwitabira gahunda za Leta kuko ariho bazajya bamenyera amakuru n’ibindi byose bigamije gukemura ibibazo bireba igihugu. Abasaba kugenda bagakorana n’abandi kuko ariho bazabonera amahirwe yo kumenya ibindi batazi.
Si mu Mujyi wa Kigali gusa, kimwe n’ahandi mu gihugu hose, abo mu miryango y’abitadukanije na FDLR bo mu cyiciro cya 65, ndetse n’abo mu cyiciro cya 64 na 63, mu minsi itatu bahawe ibiganiro bibumbye gahunda y’iterambere n’amahirwe aboneka aho batuye yabafasha kwiteza imbere no gusubira mu buzima busanzwe ku buryo burambye.
Mu Mujyi wa Kigali abitabiriye ibiganiro barimo abagabo babiri, abagore 12 n’abana 17. Muri rusange abahawe ibiganiro bose barimo abagore 316 n’abana basaga gato 800. Mu cyiciro cya 63 n’icya 64 harimo abagabo 84 n’abagore 60 na ho mu cyiciro cya 65 harimo abagore 314 abagabo babo bakaba bari mu ngando mu kigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare cya Mutobo.
Rwanyange Rene Anthere

Ifoto y’Urwibutso Brig Gen Peter John Bagabo yifotoranyije n’abo mu miryango y’abahoze muri FDLR ubu batuye mu mujyi wa Kigali ubwo bari bamaze guhabwa indangamuntu bari i Nyandungu bari kumwe n’abakozi ba RDRC n’abashinzwe umutekano (Ifoto/Panorama)

Brig Gen. Peter John Bagabo, Komiseri muri RDRC, aha indangamuntu umwe mu bitabiriye ibiganiro wo mu miryango y’abahoze muri FDLR (Ifoto/Panorama)

Umukozi wa RDRC ashyikiriza indangamuntu Kayitesi Yvonne ukomoka muri umwe mu miryango y’abahoze muri FDLR (Ifoto/Panorama)

Umukozi wa RDRC ashyikiriza indangamuntu umwe mu bana bakomoka muri imwe mu miryango y’abahoze muri FDLR (Ifoto/Panorama)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve ashyikiriza indangamuntu Mukarubayiza Odette umwe mu bakomoka mu miryango y’abahoze muri FDLR (Ifoto/Panorama)

Brig. Gen. Peter John Bagabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga Uwamahoro Genevieve, Umukuru wa Polisi mu murenge wa Nyarugunga n’uhagarariye DASSO muri uwo murenge (Ifoto/Panorama)

Kwakira indangamuntu byasojwe n’ubusabane (Ifoto/Panorama)

Abitabiriye ibiganiro bakurikirana impanuro bahawe na Brig. Gen. Peter John Bagabo, Komiseri muri Komisiyo yo Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Ifoto/Panorama)

Abitabiriye ibiganiro bakurikirana inyigisho zo kubasubiza mu buzima busanzwe (Ifoto/Panorama)
