Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imishinga 18 ya ba Rwiyemezamirimo bato mu ikoranabuhanga imaze guhabwa inkunga

Imishinga cumi n’umunani (18) ya ba rwiyemezamirimo bato mu ikoranabuhanga bagitangira imaze guterwa inkunga binyuze mu masomo bahabwa mu gihe cy’amezi atandatu na gahunda yiswe 250 Startups.

Ku wa gatanu tariki ya 04 Ukwakira 2019 ubwo hasozwaga ikiciro cya kabiri cy’aya mahugurwa amara amezi atandatu, abafashijwe muri iyi gahunda bagaragaje ko 250 Startups yabagiriye akamaro kanini cyane harimo no kubahuza n’afatanyabikorwa bo hanze y’imbibi z’igihugu.

250Startups ni gahunda yashizweho na ICT Chamber ikaba ifashwa na JICA, imaze gufasha abagera kuri 18 mu byiciro bibiri biherutse, ubu hatangiye ikiciro cya gatatu kizasozwa mu ntangiro z’umwaka wa 2020. Umushinga watoranyijwe uhabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, umunyamategeko ndetse n’umufasha mu by’Imari.

Muri rusange imishinga icumi mu yo bafashe ihagaze neza ndetse ba nyirayo bishimira ubufasha bagiye bahabwa muri iyi gahunda. Shuribus ni urubuga ruzafasha ababyeyi mu kubafasha amakuru ku modoka zijyana abana ku ishuri rukabafasha no gukurikirana urugendo rw’umwana ava cyangwa ajyayo.

Rindiro Guy Bruce washinze ShuriBus Ltd yavuze ko yabashije kujya mu rugendoshuri mu Buyapani, ubu ari mu biganiro n’abaterankunga yizeye ko vuba bazatangira gukorana, ibyo byose abikesha iyi gahunda.

Ati “Bamfashije kujya mu Buyapani ubu hari abaterankunga batatu twatangiye kuganira, umwe twarangije kuganira abandi ibiganiro bigeze kure.”

Uwizeye Tadhim washinze Olado Ltd ifite urubuga rwa Internet rukorerwaho ubucuruzi, yagaragaje ko yungutse ubumenyi buzamufasha kwiteza imbere.

Agira ati “Njyewe nagize n’amahirwe yo kujya mu Buyapani mpura n’abashoramari bakora nk’ibyanjye, banyereka umurongo mwiza wo kubikoramo kandi twaramenyanye turimo gutekereza uburyo najya ngemurayo ibicuruzwa.”

Umuyobozi wa 250 StartUps, Shyaka Charles, yavuze ko bafasha ba rwiyemezamirimo batangiye gukora kandi bafite imishinga izana impinduka.

Ati “Ni urubuga ruhurizwaho abantu bafite imishinga ikemura ibibazo by’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga hakoreshejwe ikoranabuhanga, tumaze gufasha imishinga igera kuri cumi n’umunani. Imwe muri iyo mishinga yatangiye kubyara umusaruro.”

Akomeza agira ati “Ikiciro cya mbere, batanu muri bo ubu barimo kubona mafaranga; harimo babiri batangiye kohereza ibicuruzwa byabo mu Buyapani. Mu gihe tubafasha tureba niba ibyo akora bishobora gukora n’ahandi atari mu Rwanda gusa.”

Minisitiri w’Ikorabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yijeje ba nyir’imishinga ko Leta yiteguye kubafasha mu kubahuza n’abakeneye serivisi zabo, gusa anabasaba kujya bagira umwihariko mu mishinga yabo.

Yagize ati “Iyo umuntu abashije kumenya igihangano ke n’ibibazo kije gukemura ku isoko, icyo gihe urabanza ukareba niba hari abandi bantu ku isoko bakora nk’ibyawe. Turabasaba rero kubanza kwiga isoko bakamenya igikenewe. Urumva ugiye gukora ibyo abandi basanzwe bakora ntabwo uzabakuraho abakiriya.”

Akomeza agira ati “Mwabinye ko higanje mo imishinga yerekeye k’ubuhinzi n’ubworozi bagiye babona amafaranga mu baterankunga babafasha kugira ngo bazane ibyo bihangano ku isoko. Igikurikiraho ni uko natwe tugiye kubahuza n’amakoperative arimo abahinzi n’aborozi kugira ngo ibihangano muri izo koperative babikoreshe, ariko natwe tuzakomeze kubakurikirana bazinoze zizakoreshwe mu gihugu cyose.”

250 Startup ni gahunda yatangiye mu mwaka wa 2018 yashyiriwe ho ba rwiyemezamirimo bato bagitangira gukora imishinga yabo bahabwa ubufasha mu by’amategeko, mu icungamari ndetse n’inyigisho z’uburyo bateza imbere ibikorwa byabo.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities