Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imisoro ku itabi n’inzoga n’inzoga yatumbagiye

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ibikubiye muri politiki y’imisoro ivuguruye, igaragaza ko izi mpinduka ari izigamije gushyira mu bikorwa gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha iterambere NST2. Itabi n’inzoga imisoro yatumbagiye na ho imidoka zikoreshwa n’amashanyarazi zinjizwa mu misoro bitewe n’igihe zakorewe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ku wa 11 Gashyantare 2025, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kuvugurura politiki y’imisoro ari ibigamije gufasha Igihugu muri rugendo rw’iterambere rwubakiye kuri gahunda ya NST2.

Mu mpinduka zabayeho ni, umusoro ku itabi wavanwe ku 130 Frw ugera kuri 230 Frw ku ipaki y’itabi, mu gihe itabi rigurishwa ukwaryo riziyongeraho 36%, mu gihe umusoro ku binyobwa bisindisha uzava kuri 60% ukagera kuri 65% ku giciro cy’uruganda.

Minisitiri Murangwa agaragaza ko izi mpinduka mu misoro ndetse n’amahoro zashyizweho, zitazahungabanya ibiciro ku masoko ndetse agaragaza ko aho bishobora ingaruka ku muguzi wa nyuma Leta yiteguye gushyiraho uburyo bumworohereza.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, atangaza ko uku gushyiraho imisoro mishya ndetse no kuzamura iyari isanzweho ari ibiba bigamije kwishakamo ubushobozi nk’igihugu.

Mu zindi mpinduka harimo n’imisoro ku modoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli n’amashanyarazi (Hybrid Vehicles) aho izizajya zinjira mu gihugu zizajya zisoreshwa bigendeye ku myaka zakoreweho hagamijwe kurengera ibidukikije.

Itangazo rya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ryagaragaje n’izindi mpinduka zirimo nk’umusoro ku makarita yo guhamagara uzava ku 10% mu 2024/2025, ukagera kuri 15% mu myaka itatu iri imbere, ndetse hakaba hashyizweho n’amahoro mashya ku bukerarugendo angana na 3% azongerwa ku giciro cy’icyumba cya hotel hagamijwe guteza imbere uru rwego.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, agaragaza ko Ibihugu byibumbiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba -EAC n’ibiri mu wa Afurika y’Amajyepfo -SADC, ko umutekano...

Ibikorwaremezo

Guverinoma y’u Rwanda yatangije imishinga ibiri irimo uwo kunoza ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali wiswe ‘Kigali Urban Transport Improvement Project (KUTI)’, ahazagurwa ibice by’ingenzi...

Football

Panorama Nyuma y’uko hari abaguze amatike yo kureba umukino wahuje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) n’iya Nigeria (Super Eagles) ariko ntibabone uko binjira muri...

Amakuru

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga, amakuru y’uko yatabarutse yamenyekanye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities