Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abantu

Imvubu n’inzoka byamukijije Interahamwe _Ubuhamya bwa Uwimana Ernestine

Uwimana Ernestine uvuka ku Muyumbu mu cyahoze ari Komini Bicumbi, ubu ni mu karere ka Rwamagana, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yari yarashatse mu murenge wa Masaka akaba arinaho yarokokeye; yajugunywe mu ruzi rwa Nyabarongo i Rusheshe ariko ntiyapfa. Ntiyariwe n’Imvubu ahubwo zamubereye ubwihisho.

Mu buhamya Uwimana yatanze muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Kanombe muri Perefegitura ya Kigali Ngali, tariki 09 Mata 2023, yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo.

Agira ati “Mbere ya mirongo icyenda na kane nabaye icyitso, bakajya bahiga urugo nari narashatsemo; ariko ari njyewe bashaka. Bajyaga bavuga ko Inkotanyi zifite mode kane ku irangamuntu ariko ntitwari tuzi aho ziherereye. Abantu bayobowe na Resiponsabure baraje bansaba irangamuntu ngo barebemo mode, barayirebye bavuga ko yabaga inyuma y’ifoto ariko Imana irandokora, basanze ari gatatu. Ntiyashizwea bakomeza bavuga ko nazanywe n’Inkotanyi. Najyaga mu isoko nk’abandi ariko bakaza bakanyireshyeshyaho, bakaniga ariko simfe; abantu bakankiza. Abantu bose bumvaga arinjyewe uzapfa mbere y’abandi.”

Akomeza avuga uko yari agiye kwicirwa muri Kabuga bamuziza ko abasumba, bakibaza ku mihoro babahaye kuko Bugesera nitema abareshya nkawe bazamujyana mu rufunzo. Abo yacagaho bose bamubwiraga ko ari umunuko, ahantu hose yageraga bamusabaga kumanika amaboko.

Agira ati “Indege ikimara guhanurwa bahise bagota mu rugo bakubita urugi, mfata umuheto ndafora kandi ntabizi, ariko byatumye uwo munsi ntapfa, baguma aho n’ubufuni ngo tutagenda. Twaciye mu indirishya turiruka tugana ku Ihaha ariko abari aho bose bari baziko arinjye upfa. Gusa aho twari twihishe ku muturanyi na muramukazi wanjye, baducukurira umwobo utambitse tuwujyamo baturenzaho itaka n’ibyatsi, tubamo. Nyuma yaje kudukuramo atujyana mu isambu y’interahamwe itarasakwaga ariko baje kudusangamo tubaha amafaranga twari dufite, abandi baje tubura ayo tubaha, bansaba ko banjyana nkababera umugore ariko ndabyanga.”

Akomeza ati “Bagiye kuntema barasigana umwe ati ‘ikibahana kirahari mubakure ku musozi noneho tubajyane mu ruzi, kuko turabatemera hejuru inyo zabo zikaba inzoka zikongera zikavamo abandi batutsi. Twagiye badukibita ibibatira by’umuhoro baririmba banabyina ibyino za Bikindi; barwaniraga ibyivugo cyane ko uwagombaga kunyica yari we wagombaga kuba intwari. Badutaye mu mazi ariko bakavuga ko njyewe Nyabarongo itandengera, bantereramo imihoro n’amabuye ariko Imana irandinda.”

Bakomeje gukora uko bashoboye kose ngo banyice birabananira, ariko nanjye mbabwira ko unsanga mu mazi nanjye mwiciramo; ariko nabo baratinya bategereza ko mvamo, kuko bari bafite gahunda yo kunyica bakambamba, bakanshyira ku ruzi kugira ngo Inkotanyi niziza zizabone icyo twakoze. Naje kuyavamo agenda nkurikiye abantu numvaga ngwa hejuru y’imvubu irankiza impa inzu yayo.”

Ati “Baraje baracukura ahantu hose bazi ngo ndi munsi y’ubutaka, nagiye mu ruzi mbona ikinogo cyaho imvubu itahayo yari yahunze. Yari inzu nziza hatandukanye na hahandi nabaga mu mwobo. Njya muri ya nzu y’imvubu ikurungiye kandi amazi atahagera kandi inkuka yose yari yuzuye mba muri cya kinogo. byatumye batabasha kumbona nayibayemo igihe kinini ariko naje kuvamo jya gushaka umugabo aho yarari nsanga baramwishe bamubushye niko kwisubirira muri yanzu yanjye ariko bakomeza kunshakisha babonye bambuze bavuga ko nzababera ifumbure y’imyaka yabo.

Naje kuvamo njya kureba ko nta bandi baba bararokotse, baba barambonye bongera kunjugunyamo; ndasoma amazi menshi inda irabyimba. Nta bantu babashaga kumenya. Hari abagabo bihishaga na bo b’i Mwogo, nsaga bataye ubwenge ntibabasha kumenya.

Nti ‘nibura mwebwe muri abagabo mumfashe munyubakire isinde mu byatsi kubera imbeho nyinshi mbashe kota’, birabananira kuko nabo bari barashonje bihagije. Bansaba ko tujyana i Mwogo nibura hari abantu b’inshuti batugaburire unote, nanga kugenda. Bahageze bahise babica, njyewe nigumira muri ya mazi yanjye.

Biciraga abantu bose ku mazi ndeba, nageze aho mvamo njya mu nkuka barambona bavuza ingoma ngo cya kigore kiracyariho, bose bagahita baza bagahiga; Imana irabankiza. Naje kujya mu gihuru kirimo inzoka nini cyane, irandeba ariko ntiyarya; hahita haza igitero irabirukankana. uwo munsi na wo ndawurenza, njya mu gihuru hirya gato sinayijya kure, kuko numvaga ko nibagaruka iribwongere ikabankiza.

Naje kubona kajujugu nibwira ko nayo iri kumpiga nyitegera amaboko nibura yo ngo inteme kuko numvaga iribunteme neza ariko ikomeza yigira hejuru nyuma haje indi ikubura imirambo yose yari aho.

Indege yanze kunyica mva aho nari ndi negera ku mazi, ndandura ibyatsi ndabirya ndenzaho amazi, numva inzara indembeje, mpita nicara hejuru ya Nyabarongo kuko bari batashye. Gusa hirya gato hari bariyeri ngenda nyisanga ariko nta bantu nabonaga, ngeze hakurya ndababona bari gukurura intumbi y’umukobwa ngo bari baramubohoje birangira bamwishe. Mbibonye nigira hirya nzamuka njya iwacu, nsubira hamwe bigeze kumpisha barongera bancukurira umwobo nongera kwihishamo, niho naje kumvira ko Inkotanyi zaje ziri ku Ihara, njyayo ngo nzisangaye ariko sinabashaga kugenda ndikurura ngerayo.  

Naje kurokoka, ubu ndashimira Inkotanyi na leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yadutabaye. Zadukuye habi, ubu ndiyubatse; naranavujwe sinkikambakamba, naje no gushaka ndabyara ndera n’abandi b’imfubyi. Turasaba abishe bakinangiye, nigeze kujya gushyira indabo mu mazi barandeba mbona benda nko kunyica abantu bareba, ni ukuri turabasaba kumena bagasohora ibibarimo bakoze kuko ni indwara mbi. Turabasaba ngo bavuge ibyo bakoze nabo bakire, kuko  twabahaye  imbabazi  ariko nabo badufashe batwereke aho abacu bari tubashyingure be gukomeza kwandagara ku gasozi.

Ubu buhamya bwakusanyijwe na Munezero Jeanne d’Arc

1 Comment

1 Comment

  1. De Clerck

    April 15, 2023 at 09:47

    Genda wa mubyeyi we uri umurame kandi uzasiga byinshi naho abo baguhigaga ni ibigwari cyane ndetse ni ibigwari abantu bibasira abagore n’ abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ibikubiye muri politiki y’imisoro ivuguruye, igaragaza ko izi mpinduka ari izigamije gushyira mu bikorwa gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha...

Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu 20 abandi barenga 30 bagakomereka. Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri, tariki 11...

Amakuru

Panorama Umuryango FPR Inkotanyi ukomeje amatora mu nzego ziwugize, ubu akaba ageze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aturutse ku mudugudu. Aya matora atandukanye...

Amagare

Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga no ku nshuro ya karindwi kuva igiye ku rwego rwa 2,1. Izatangira...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities