Mu mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 8 Nzeri 2021 ni bwo Parfait HAKIZIMANA yasesekaye i Kigali akubutse i Tokyo aho yari yitabiriye imikino Paralympic 2020.
HAKIZIMANA yahagurutse i Kigali kuwa 24 Kanama 2021 yerekeza mu mikino Paralympic 2020 yaberaga i Tokyo mu Buyapani.
Kuwa 2 Nzeri 2021 ni bwo hari hagezweho amarushanwa muri Para-Taekwondo, maze HAKIZIMANA Parfait atangira akina na Sodario Torqua, Umunya-Brazil bari kumwe mu cyiciro cy’abafite ubumuga bwa K44 batarengeje ibiro 61.
Umukino ugitangira, Parfait HAKIZIMANA yahise avunika igufa ry’ukuboko asanzwe afitemo ubumuga, bituma akina uduce dutatu twose tw’umukino aribwa bikomeye ariko arihangana umukino arawurangiza.
Ubwo bubabare bwatumye atabasha gutsinda uwo mukino utari woroshye, urangiye ahita ajyanwa mu bitaro yitabwaho.
Akigera i Kigali, HAKIZIMANA yagize ati “Nk’umuntu wabonetse mu bantu batandatu bagize ikipe y’impunzi ku isi ndishimye cyane. Ndashima Imana yanshoboje gukina umukino wanjye nkawurangiza n’ubwo nari navunitse kuva ku munota wa mbere. Ndashimira Rwanda Taekwondo Federation yamfashije kwitegura neza no nkwitabira irushanwa. Ndashima Leta y’u Rwanda yatwakiriye ikaducumbikira nk’impunzi.”
Yakomeje asaba impunzi aho ziri ku isi hose ko zitakwiheba cyangwa ngo zitakarize icyizere, ati “Ibyishimo mu mpunzi birahari aho ziri hose ku isi, ntidukwiye kwitakariza icyizere, kuko ni isaha itaragera ariko hari amahirwe mu bintu byinshi, dukwiye kuyabyaza umusaruro rero.”
HAKIZIMANA ni umwe mu mpunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi y’i Mahama mu Karere ka Kirehe, akaba umwarimu (Master) wa Taekwondo muri iyo nkambi, akaba ari we watoranyijwe guhagararira ikipe y’impunzi ku Isi muri Para-Taekwondo.