Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imyanzuro y’Inama Nkuru ya 14 y’Umuryango FPR Inkotanyi

Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ukuboza 2019, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-INKOTANYI kiri i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, hateraniye Inama Nkuru y’Umuryango FPR-INKOTANYI iyobowe na Nyakubahwa KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI.

Kuri gahunda y’inama hari ingingo zikurikira:

  1. Ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI ritangiza inama.
  2. Raporo y’ibikorwa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa 2020-2021 by’Umuryango FPR-INKOTANYI.
  3. Raporo ya Komisiyo Ngengamyitwarire na Komite Ngenzuzi
  4. Ikiganiro: U Rwanda mu rugendo rw’Iterambere: Aho twavuye, Aho turi n’Aho tugana
  5. Ijambo rya Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI risoza inama.

Mu ijambo rye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI yashimiye abitabiriye inama by’umwihariko Intumwa zaturutse mu Mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, abandi batumirwa barimo intumwa za MPLA, Umutwe wa Politiki wo muri Angola; mu bandi batumirwa harimo Incuti z’Umuryango FPR-INKOTANYI zigizwe n’Abayobozi bakuru b’inzego nkuru z’Igihugu cyacu: Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta.

Yibukije abari mu nama ko Umuryango FPR-INKOTANYI kuva wabaho waharaniye imibereho myiza y’Umunyarwanda, abasaba guhora bisuzuma bareba niba intego zaragezweho, uburyo zagezweho, imbogamizi Umuryango wahuye nazo n’uburyo wagiye uzikemura ndetse n’ahakwiye kongerwa imbaraga kugira ngo dukomeze gusigasira ibyagezweho no kubyongera.

Yasabye abari mu nama kwirinda kugira ubwoba bwo gukebura abakora nabi. Anabibutsa umuco wa FPR-INKOTANYI wo gukoresha bike tukagera kuri byinshi, anabasaba kubishishikariza abanyamuryango n’abanyarwanda bose. By’umwihariko yasabye urubyiruko gufata inshingano zo kurinda ibyagezweho no kubyongera birinda kwirebaho gusa, bakita ku cyagirira Abanyarwanda bose akamaro.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku byari kuri gahunda y’inama, abagize Inama Nkuru y’Umuryango FPR-INKOTANYI bafashe imyanzuro ikurikira:

  1. Bemeje raporo y’ibikorwa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa 2020-2021 by’Umuryango FPR-INKOTANYI.
  2. Biyemeje gushyira mu bikorwa gahunda y’ibikorwa by’Umuryango FPRINKOTANYI 2020-2021 no gushishikariza abandi kubigiramo uruhare.
  3. Gushyira imbaraga mu gucunga neza umutungo w’Umuryango FPRINKOTANYI hashyirwaho uburyo burambye bwo kuwubyaza umusaruro.
  4. Kurinda ibimaze kugerwaho n’Umuryango FPR-INKOTANYI no gukomeza kubyongera, ku buryo u Rwanda rukomeza gutera imbere no kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga.
  5. Kunoza imikorere n’ imikoranire y’inzego z’Umuryango mu nzego zose, cyane izegereye abanyamuryango, zikegerwa kandi zigashyigikirwa n’izizikuriye kugira ngo zirusheho kuzuza inshingano zazo.
  6. Inzego z’Umuryango zigomba kuba urubuga rwo gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bigaragara aho batuye n’aho bakorera, bagafata iya mbere kubikemura.
  7. Gutinyuka gukebura abakora nabi no kongera gufata umwanya wo kwinenga hagamijwe kunoza imyitwarire ndetse no gufatira ibyemezo abagaragaweho imyitwarire idakwiye.
  8. Gukomeza guha Abanyarwanda icyizere cyo kubaho no kuzamura imyumvire hongerwa imbaraga mu burezi, mu buzima, hatezwa imbere ishoramari rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, kugira ngo imibereho y’Abanyarwanda irusheho kuzamuka, bagire Agaciro kandi bashobore no kugahamana.
  9. Gukomeza kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko urubyiruko rugakomeza kubakirwa ubushobozi bwo gufata inshingano zo kugeza Igihugu ku cyerekezo twifuza cya 2050 bakarushaho gukorana umurava, kwitanga bagafata urugero ku mikorere n’imyitwarire myiza y’Ababohoye Igihugu cyacu bagahora bagendera ku ihame ryo kutemera gutsindwa cyangwa kugamburuzwa n’amananiza, bakirinda no kwandura indwara y’imikorere n’imyitwarire itanoze.
  10. Gushyira imbaraga mu guhanga ibishya bishingiye ku ikoranabuhanga, kubyaza umusaruro amahirwe ahari no gufasha Abanyarwanda badafite ubushobozi kubona telefone zifite ikoranabunga rigezweho (Smart phone).
  11. Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI biyemeje guca, kurandura imikorere mibi mu byo bakora byose, gukorana umurava batizigamye, kwitanga, gukorera hamwe, gukorera kuri gahunda no kubakira ku ndangaciro zaranze Umuryango FPR-INKOTANYI hagamijwe kwishakamo ibisubizo bizatugeza mu Cyerekezo 2050.

Bikorewe i Rusororo, ku wa 21 Ukuboza 2019

Perezida Paul Kagame, Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi ni we wayoboye Inama Nkuru ya 14 y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye ku wa 21 Ukuboza 2019 i Rusororo ku kicaro gikuru cy’Umuryango (Ifoto/FPR Inkotanyi) 

Inama Nkuru ya 14 y’Umuryango FPR Inkotanyi muri Arena i Rusororo ku kicaro gikuru cy’Umuryango (Ifoto/FPR Inkotanyi)

Inama Nkuru ya 14 y’Umuryango FPR Inkotanyi muri Arena i Rusororo ku kicaro gikuru cy’Umuryango (Ifoto/FPR Inkotanyi)

Mu nama Nkuru ya 14 y’Umuryango FPR Inkotanyi hatanzwe ibiganiro bitandukanye (Ifoto/FPR Inkotanyi)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bakurikiranye ibiganiro byatanzwe mu nama Nkuru ya 14 y’Umuryango FPR Inkotanyi (Ifoto/FPR Inkotanyi)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities