Nta bwumvikane ku ngingo z’ingenzi, harimo gukumira ibyuka bihumanya ikirere ndetse no kongera ingufu z’amashanyarazi, nubwo ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku Isi hose.
Nk’uko Al Jazeera dukesha iyi nkuru yabitangaje, Abaminisitiri bashinzwe ibidukikije baturutse mu bihugu bigize G20, bananiwe kumvikana ku buryo bwo gukumira ibyuka bihumanya ikirere n’izindi ngamba zikomeye zo gukemura ikibazo cy’ikirere ku isi, mbere y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye izasuzuma ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere izaba mu mpera z’umwaka.
Ku wa gatanu, tariki ya 11 Kanama 2023, Komiseri w’ibidukikije mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, yanenze ibyavuye mu nama y’ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku isi mu mujyi wa Chennai mu Buhinde. Yavuze ko yerekanye ibihugu bya G20, byohereza ibigera kuri 80 ku ijana by’ibyuka bihumanya ikirere ku isi, ikibazo ni uko “nta hantu na hamwe” byiyemeje gukemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
Virginijus Sinkevicius yagize ati: “Twasabwe guhitamo dushize amanga, kwerekana ubutwari, ubwitange n’ubuyobozi, ariko twese hamwe twananiwe kubigeraho.”
Ubushyuhe bukabije bwakwirakwiriye mu majyaruguru y’isi hamwe n’ubushyuhe bwo hejuru cyane butera inkongi y’umuriro mu Bugereki, Ubutaliyani na Alijeriya.
Sinkevicius yongeyeho ko hari intumwa zagerageje no gusubiza inyuma imihigo yari yarahawe mbere.
Ati “Ntidushobora gutwarwa n’urwego rwo hasi rusanzwe cyangwa inyungu z’igihugu. Ntidushobora kwemerera umuvuduko w’impinduka dushyirwaho n’abimuka buhoro, “yabwiye abaminisitiri bagenzi be.
Ukwiyongera k’ubushyuhe bitera kwangirika kw’ibidukikije, ibiza, ubushyuhe bukabije, imyuzure, umutekano muke ku biribwa, ihungabana ry’ubukungu, amakimbirane, n’iterabwoba. Inyanja zirazamuka, aha twafata urugero ku nyanja ya Arctique yuzuye kubera ishonga ry’urubura, amabuye yo mu nyanja ya korali arangirika, inyanja ziyongeramo aside, ndetse hirya no hino amashyamba arashya.
Panorama
