Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Indege yari itwaye abantu 133 yakoze impanuka

Indege ya Kompanyi yo mu Bushinwa yitwa China Eastern Airlines yahanutse igwa mu gace k’imisozi miremire mu ntara ya Guangxi, nk’uko abashinzwe iby’indege babitangaje.

Iyi ndege yari irimo abantu 133 nk’uko bivugwa n’ikigo gishinzwe indege za gisivili mu Bushinwa (Civil Aviation Administration of China – CAA).

Umubare w’Abapfuye, n’impamvu yo guhanuka kw’iyi ndege ntibyahise bitangazwa.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800, yahanukiye mu gace k’imisozi miremire, ituma haba umuriro mu ishyamba, nk’uko ikinyamakuru cya Leta kibitangaza.

Byari biteganyijwe ko iyi ndege ihaguruka i Kunming saa 13:15 ku isaha y’aho (ni ukuvuga saa 07:15 ku isaha yo mu Rwanda) yerekeza i Guangzhou.

Mu myaka igera ku 10 ishize u Bushinwa bufite amateka meza mu by’indege zitwara abantu.

China Estern ntabwo yahise igira icyo ivuga kuri iyo mpanuka, ariko kuri konti yayo yo ku rubuga nkoranyambaga Weibo yahinduye ifoto yayo ishyiraho ifoto y’ibara ry’ikijuju (grey), nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yakomeje ibitangaza.

Imbuga zerekana ingendo z’indege zerekana ko yamaze isaha imwe gusa mu kirere. Yahanukiye hafi y’umujyi wa Wuzhou mu Ntara ya Guangxi ihana imbibi na Guangzhou, umujyi munini mu Majyepfo ashyira Iburasirazuba.

Amakuru ya nyuma y’urubuga FlightRadar24 yerekana ko urugendo rw’iyi ndege rwarangiye saa 14h22 ku isaha y’aho (ni ukuvuga saa 8h22 zo mu Rwanda) ikaba yari iri ku butumburuke bwa metero 982.

NKUBIRI B. ROBERT

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.