Connect with us

Hi, what are you looking for?

amafoto

Rutsiro: Abantu 9 baburiye umwuka mu kirombe, babiri barapfa

Ku wa kane tariki ya 03 Mutarama 2019  abantu 9 bo mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro, bakoraga ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu isosiyete izwi nka RETC LTD Mining company, bagiye mu kirombe bakaburiramo umwuka. Muri bo babiri bahise bitaba Imana abasigaye bararokoka, bahita bajyanwa kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburangerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko hataramenyekana igihe bariya bacukuzi bari  bamaze mu kirombe gusa ikizwi ni uko bagezemo bakabura umwuka kuko ikirombe cyo kitigeze gitenguka ngo kibagwire.

Yaboneho kongera gusaba abantu bafite ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kujya babanza bagashakira abakozi babo ibyangombwa byuzuye.

CIP Gasasira yagize ati “Ikigaragara ni uko bariya bantu batari bafite imashini ibongerera umwuka ubwo bajyaga mu kirombe gucukura amabuye. Turasaba abayobozi kujya babanza gushakira abakozi babo ibikoresho byuzuye mbere yo kubohereza mu kazi.”

Si ubwa mbere mu bice bitandukanye by’igihugu abantu bagirira impanuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Polisi y’u Rwanda ikagira inama ba nyiri ibirombe kujya babanza gusuzuma ko abakozi babo bujuje ibyangombwa mbere yo kwinjira mu birombe.

Ubusanzwe bitegetswe ko abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagomba kwinjira mu kirombe bafite imashini zibongerera umwuka, kuba bambaye imyenda yabugenewe (Amasurubeti), inkweto zabugenwe(Bote), ingofero zabugenewe , amatoroshi abamurikira ndetse inzobere mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zarasuzumye ko ubutaka bacukuraho bukomeye ku buryo butazateza ibibazo byo kuriduka.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.