Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucukuzi

Abacukuzi ba mine na kariyeri barasabwa bubahiriza amategeko batabangamira ibidukikije

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri bo mu Ntara y’Amajyepfo bibukijwe ko bagomba gukora ubucukuzi bwubahirije amategeko birinda kwangiza ibidukikije.

Ibi babisabwe mu mpera z’icyumweru gishize mu nama yahuje abayobozi ba sosiyete zitandukanye zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri baganira n’abayobozi batandukanye bo ntara y’Amajyepfo n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel K. Gasana, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kurwanya  imfu za hato na hato ziterwa no gukora ubucukuzi mu buryo butanoze.

Yagize ati “Hari abo usanga bakora ubucukuzi batagira ibikoresho bihagije abandi bagacukura mu birombe byahagaritswe kuko ubuyobozi bwabonaga ko hashobora guteza ingorane abahakorera, ibi byose bikwiye kurwanywa kuko bitwara ubuzima bw’abantu.”

CG Gasana yibukije ko ubucukuzi bukozwe nabi bugira ingaruka ku bidukikije bigakurura ibiza  birimo isuri n’inkangu kuko imisozi iba yambaye ubusa ubutaka butagishoboye guhangana n’imvura.

Assistant  Commissioner of Police (ACP) Jean Claude Kajeguhakwa uyobora Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gutanga amakuru igihe habaye ikibazo ku gira ngo inzego z’umutekano zibatabare.

Ati “Mu gihe hari  ibirombe bigwiriye abantu cyangwa ikindi kibazo cyose kibayeho mwibyihererana ahubwo ni mwihutire kumenyesha inzego z’umutekano zibashe gutabara ubuzima bw’abo bari mukaga.”

ACP Kajeguhakwa asoza asaba abayobozi b’ibigo bicukura amabuye y’agaciro kwirinda gukorehsa abana mu birombe kandi bagakoresha abakozi bafite ubwishingizi bukomoka ku mpanuka bashobora guhura nazo mu kazi.

Kanyangira John, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro yashimiye Polisi umurava idahwema kugaragaza mu gihe bayitabaje, anizeza abakora ubucukuzi ko ibibazo bagaragaje bigiye gukemurwa ibindi bigahabwa umurongo hagamijwe kunoza uyu mwuga ugakorwa ku buryo uteza imbere abawukora kandi n’amategeko awugenga akubahirizwa.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.