Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uko mbitekereza: “Guha agaciro Ikinyarwanda ni ukubaka ishingiro ry’u Rwanda twifuza”

HATEGEKIMANA Richard, Umwanditsi w'Ibitabo akaba na Perezida w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda.

Iteka rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika   nimero 082/01 ryo ku wa 28/8/2020 rishyiraho Inteko y’Umuco igika cya karindwi, bigaragara ko guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo ari inshingano ikomeye ndetse no guha agaciro ururimi rw’ikinyarwanda ari ishingiro ryo kubaka u Rwanda twifuza.

Mu mateka y’Isi, bigaragara ko ibihugu byagiye byihuta mu iterambere ry’ubukungu ndetse n’Imiyoborere myiza bashingiye mu kwandika ibitabo biri mu rurimi rwabo kavukire ndetse n’izindi ndimi, ariko cyane cyane baha agaciro ibitabo byanditswe mu rurimi rwabo gakondo.

Usanga amasomero y’ibyo bihugu arimo ibitabo hafi 80 ku ijana ari ibitabo byanditswe mu rurimi rwabo kavukire.

Iyo usuye amasomero atandukanye dufite haba amasomero yashinzwe n’Imiryango Nyarwanda Itari iya Leta, amasomero y’abikorera,ay’amadini n’ayandi  yo mu bigo binyuranye ndetse n’ayandi  yitwa “Community Libraries (Amasomero y’abaturage), usanga hafi 98 ku ijana hibereyemo ibitabo byanditswe mu rurimi rw’amahanga ahandi ukaburamo igitabo na kimwe cyanditswe mu Kinyarwanda Kandi byitwa ko ari ibitabo baguriye abaturage ngo basome.

Inteko rusange y’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda yabigarutseho, abanditsi b’u Rwanda bajya inama ko ibigo binyuranye bifite amasomero (Libraries)  baharanira iteka kuzirikana ko ururimi rwacu arirwo shingiro, nirwo ruduhuza kandi ko umuco dusangiye ugomba kuturanga muri byose harimo n’ibigomba kuba bikubiye mu masomero (Libraries).

U Rwanda ni ingobyi iduhetse twese, ururimi rwacu rugomba gukundwa, kurutishwa izindi ndimi

Ni gute twateza imbere umuco  wo gusoma no kwandika mu baturage amasomero bahawe (Community Libraries) yuzuye ibitabo by’abanyamahanga gusa? Abaturage bose ntibize izo ndimi z’amahanga, none ese ubwo ayo masomero yaba amariye iki igihugu? Kubera iki ingengo y’imari yagura gusa ibitabo by’amahanga ikigizayo ibitabo byanditswe mu Kinyarwanda?

Abakoroni baje bavuga ko iby’iwacu ari “Ibishenzi” none ese natwe niko tubyemera?

Abanditsi b’u Rwanda, bagaragaza ko biteguye gukomeza kwandikira u Rwanda, kwandika ibitabo birimo indangagaciro na Kirazira byubaka u Rwanda rwacu ndetse n’Afurika, biteguye gukomeza kwandika mu rurimi rw’ikinyarwanda ndetse no mu zindi ndimi ariko cyane cyane bakandika mu Kinyarwanda.

Ni byiza ko Amasomero yose ari mu Rwanda, Abanyarwanda bazajya bayagana ariko bagasangamo ibitabo biri mu rurimi bumva, basobanukiwe kandi baterwa ishema na rwo, arirwo Kinyarwanda.

Twese dukomeze guterwa ishema no kuvuga ikinyarwanda kuruta izindi ndimi twize mvamahanga, dukunde kugura ibitabo byanditswe mu Kinyarwanda, amasomero yacu ajyemo ibitabo by’ikinyarwanda.

Birababaje gusanga amasomero yagenewe abaturage yuzuyemo ibitabo byanditswe mu ndimi mvamahanga gusa! Birababaje gusanga amasomero  y’inzego runaka yuzuyemo ibitabo by’abanyamahanga gusa!

Dukunde iby’iwacu bizadufasha gukomeza kuzirikana aho tuva, aho tugeze ndetse no kwihuta mu iterambere. Kirazira kwibagirwa isoko! Duce imigozi twaziritswe n’ubukoroni ituma dukomeza kumva ko iby’ahandi ari byiza kuruta iby’iwacu.

HATEGEKIMANA Richard

Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda.

E-mail: hategrich@gmail.com

1 Comment

1 Comment

  1. MUSEMAKWELI Prosper

    September 8, 2020 at 17:58

    Ko mbona inzu zubakwa zihabwa amazina y’indimi z’amahanga? VISION CITY, METROPOLITAN POLICE, CITY TOWER, wagirango ziba zubakiwe abazungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.