Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abantu

Mbere y’uko yitaba Imana Padiri Ubald Rugirangoga yari yarasabye ko yazashyingurwa mu Rwanda

Padiri Rugirangoga Ubald wamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu. Yari amaze iminsi arembeye muri Amerika. 

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe na Musenyeri Celestin Hakizimana umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro akaba n’Umuyobozi wa Diyoseze ya Cyangugu. 

https://googleads.g.doubleclick.net/pagead/ads?guci=2.2.0.0.2.2.0.0&client=ca-pub-8916121102034115&output=html&h=280&adk=246641806&adf=2608061952&pi=t.aa~a.1827394642~i.3~rp.4&w=798&fwrn=4&fwrnh=100&lmt=1610180292&num_ads=1&rafmt=1&armr=3&sem=mc&pwprc=7452566058&psa=1&ad_type=text_image&format=798×280&url=https%3A%2F%2Frba.co.rw%2Fpost%2FPadiri-Ubald-Rugirangoga-yitabye-Imana&flash=0&fwr=0&pra=3&rh=200&rw=797&rpe=1&resp_fmts=3&wgl=1&fa=27&uach=WyJXaW5kb3dzIiwiMTAuMCIsIng4NiIsIiIsIjg3LjAuNDI4MC4xNDEiLFtdXQ..&dt=1610180292232&bpp=12&bdt=2200&idt=-M&shv=r20201203&cbv=r20190131&ptt=9&saldr=aa&abxe=1&cookie=ID%3D351235201c84992d-22c54fa969a6001c%3AT%3D1604916852%3ART%3D1604916852%3AS%3DALNI_MbNt6Sj2OQYmCRLHKXsbM-NBlAUqg&prev_fmts=0x0&nras=2&correlator=6203529098295&frm=20&pv=1&ga_vid=1398016071.1604916814&ga_sid=1610180292&ga_hid=1026214869&ga_fc=1&u_tz=120&u_his=3&u_java=0&u_h=900&u_w=1600&u_ah=860&u_aw=1600&u_cd=24&u_nplug=3&u_nmime=4&adx=247&ady=928&biw=1583&bih=789&scr_x=0&scr_y=0&eid=21068769%2C21068946&oid=3&pvsid=1597974743447470&pem=88&ref=https%3A%2F%2Frba.co.rw%2F&rx=0&eae=0&fc=1408&brdim=0%2C0%2C0%2C0%2C1600%2C0%2C1600%2C860%2C1600%2C789&vis=1&rsz=%7C%7Cs%7C&abl=NS&fu=8320&bc=31&ifi=1&uci=a!1&btvi=1&fsb=1&xpc=UvBj42U78L&p=https%3A//rba.co.rw&dtd=30 Yabwiye RBA dukesha iyi nkuru, ko nyakwigendera mbere y’uko yitaba Imana yari yarasabye ko azashyingurwa mu Rwanda. Kuri ubu hakaba hari kwigwa uburyo umurambo wazanwa mu Rwanda.

Padiri Rugirangonga yari amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana aho kuri ubu ari umupadiri muri Diyoseze ya Cyangugu, ariko agakunda kuba ari no mu bindi bice by’igihugu no mu mahanga aho yabaga ategerejwe n’abantu benshi ngo abasengere.

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

Ntabwo hatangajwe icyamuhitanye gusa yari amaze igihe arwaye Coronavirus. Mu kwezi k’Ukwakira 2020, ni bwo binyuze ku rukuta rwe rwa Facebook, Ubald yatangaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo yagaragaye afite umugozi mu izuru umufasha guhumeka.

Incamake y’ubuzima bwa Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangonga

Padiri Rugirangoga Ubald ni mwene Kabera Jacques na Mukaruhamya Anysie. Yavutse tariki ya 16 Gicurasi 1956. Avukira ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi.

Yahawe ubupadiri mu 1984. Akaba yari umupadiri wa Diyoseze ya Cyangugu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Ubald yatangije gahunda y’isanamitima n’Ubwiyunge muri Paruwasi Mushaka. Iyo gahunda yeze imbuto hirya no hino mu yandi ma paruwasi.

Yahuje abishe n’abiciwe hagamijwe komorana ibikomere, kwiyunga ubwabo no kwiyunga n’Imana; yahuje abagombaga kurangirizwa imanza z’imitungo kugira ngo imitungo yishyurwe mu mahoro, kandi abigishijwe bose bagahurizwa mu matsinda y’ubufatanye.

Gusaba imbabazi no kuzitanga ni yo ngingo yaranze inyigisho ze igihe cyose. Ibi kandi byatumye mu mwaka wa 2015, Padiri Ubald agirwa Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.