Madame Jeannette Kagame azirikana uruhare rw’umugore mu rugamba rwo guhangana na COVID-19

Kuri uyu wa 8 Werurwe 2021, ubwo hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’abagore, Madame Jeannette Kagame yagaragaje uruhare rudasubirwaho rw’umugore mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ibi Madame Jeannette Kagame yabigaragaje mu inama ya gatanu ku Ihame ry’uburinganire n’imiyoborere yateguwe n’ikigo cya ‘Motsepe Foundation’, yari igamije kureba uruhare rw’umugore mu guhangana n’ingaruka za Covid-19. Yavuze ko abagore bo mu Rwanda bagaragaje ko bashoboye, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yateguwe n’umuryango ‘Motsepe Foundation’ wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo ukora mu bijyanye no gushyigikira imishinga igamije iterambere ry’abagore.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bantu muri rusange, ku bukungu n’izindi nzego, ariko ngo kigira umwihariko ku bagore.

Gusa ngo nubwo bagizweho ingaruka zihariye n’icyo cyorezo, ariko ubu nabo ngo baragira uruhare rukomeye mu guhangana na cyo. Yongeyeho ko abagore b’Abanyarwandakazi bagiye bagaragaza ubutwari mu bihe binyuranye bagiye banyuramo, ndetse no muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 ngo bakomeje kwitwara neza.

Madame Jeannette Kagame yanaboneyeho umwanya wo gushimira umuryango ‘Motsepe Foundation’ uruhare rwabo mu guhindura imibereho myiza y’abaturage binyuze muri gahunda bise ‘Ubuntu’.

Ku bijyanye n’ihame ry’Uburinganire Madame Jeannette Kagame yavuze ko uko abagore bafatwa byagiye bihinduka uko imyaka itambuka, kuko ubu ngo bari mu myanya ikomeye muri Guverinoma ndetse bagira n’uruhare rukomeye mu kuvugurura amategeko atandukanye no mu gutegura gahunda za Leta zinyuranye.

Yavuze ko ubu kubona abagore mu Nteko Ishinga Amategeko byaremye icyizere mu bagore n’abakobwa cyo kumva bashoboye, yongeraho ko ubu hariho abagabo bafungutse mu mitekerereze kandi batikunda ubwabo gusa, bikuyemo imyumvire ishaje kuko akenshi ari byo byazitiraga umugore ntagere ku byo yashoboraga kugeraho.

Yagize ati “Munyemerere ngire icyo mvuga ku bijyanye n’uburinganire mu Rwanda, abagore ntibiriwe bajya mu mihanda guharanira uburenganzira bwabo, ahubwo ubwo burengazira bwagezweho binyuze mu guhabwa umwanya ndetse n’amategeko yubahiriza ubwo burenganzira”.

Ati “Ibyo bikaba ari ibintu dushimira ubuyobozi bwacu, nk’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yigeze kubivuga ati ntidushobora kuvuga ko twahindura u Rwanda ku buryo burambye abagore batabigizemo uruhare, kandi ari bo bagize kimwe cya kabiri kirenga cy’abaturage”.

Iyi nama yitabiriwe kandi Maite Nkoane-Mashabane, Minisitiri w’Abagore, Urubyiruko n’abafite ubumuga; Prof Puleng LenkaBula, Umuyobozi wa Kaminuza ya Afurika y’Epfo (UNISA); Madamu Nardos Bekele-Thomas, Umuhuzabikorwa wa Loni akaba anahagarariye Umunyamabanga Mukuru muri Afurika y’Epfo; Bwana Daniel Mminele, Umukuru wa ABSA Bank na Madamu Irene Charnley, washinze akaba n’Umukuru wa Smile Communications.

Nkubiri B. Robert

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*