Nyamagabe: Abagore basabye bagenzi babo guhaguruka bagakora cyane bakiteza imbere

Mu gihe mu Rwanda no ku Isi yose hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore, abagore bo mu murenge wa Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe, batinyutse bakitabira umurimo baravuga ko uyu munsi usanze bameze neza bityo bashishikariza bagenzi babo guhaguruka na bo bakabyaza umusaruro amahirwe bahawe.

Aba bagore ngo bishimira uko babayeho muri iyi minsi kubera amahirwe bahawe na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, yabafashije gukataza mu iterambere.

Nyirabizeyimana Vestine avuga ko uyu munsi mpuzamahanga w’umugore umusanze ahantu heza, agasaba abagore bagenzi be gukomeza gukora cyane.

Yagize ati: “Ubu niteje imbere, ncuruza ubuconsho n’imboga, nahereye ku mboga ariko ubu ndakataje mu bucuruzi. Ndahamagarira bagenzi bange kubyaza umusaruro amahirwe bahawe, bagatinyuka bagakora cyane.”

Yakomeje avuga ko ibi byose yabishobojwe na gahunda nziza za Leta y’ubumwe zo gushyigikira abagore ndetse no gufashanya n’uwo bashakanye.

Mukahumure Marie Edith nawe utuye muri uyu murenge wa Kibumbwe ahamya ko yiteje imbere abikesha amahirwe Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda iha abagore.

Yagize ati:” Nafatanyije  n’umugabo wanjye ubu twujuje inzu ya miriyoni 6 dufite n’inka zirindwi kandi dukomeje gutera imbere, byose tubikesha kwitinyuka”.

Bigirwanayo Daniel witeje imbere muri aka gace avuga ko byinshi agezeho abikesha kuba abafite umugore wamufashije kubigeraho.

Yagize ati:” Nashatse ntafite amafaranga atarenze ibihumbi 600 ariko kubera gukora no gushyira hamwe n’umugore wanjye mfite imodoka kandi aramfasha bikomeye turimo gutera imbere”. Yakomeje avuga ko abagore bakwiye guha agaciro ijambo bahawe bagafasha imiryango yabo gutera imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kibumbwe Gasore Jean Claude mu kiganiro na  Panorama.rw, yavuze  ko aho abagore bageze ari heza ko kandi abatumva neza uburinganire n’akamaro kabwo bahurwa, ahubwo bagahaguruka bakiteza imbere.

Yagize ati:” Turishimira aho abagore bageze batera imbere muri uyu murenge wacu kandi benshi batinyutse ibigo by’imari biteza imbere, bamwe muri bo batumva neza uburinganire baraganirizwa”.

Insanganyamatsiko y’Umunsi mpuzamahanga w’Umugore iragira iti: ‘ Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID- 19’

RUKUNDO EROGE

1 Comment on Nyamagabe: Abagore basabye bagenzi babo guhaguruka bagakora cyane bakiteza imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*