Nyaruguru: Abayobozi b’Imidugudu bahawe ‘smart phones’

Umwe mu bayobozi b'Umudugudu bashyikirijwe 'smart phones' (photo by Eroge)
Kuva ku wa 17 Werurwe, abayobozi b’Imidugudu igize Akarere ka Nyaruguru bashyikirijwe telefone za ‘smart Phones’ zo mu bwoko bwa Mobisel. Bakaba barazigenewe na Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo kuzifashisha mu kunoza akazi bakora.  
Nyirahabimana Caritas, umukuru w’Umudugudu wa Cyinyinya ho mu Kagari ka Cyirarangombe, mu Murenge wa Busanze, avuga ko yishimiye telefone yahawe; kuko ngo igiye kumufasha mu kazi ke ka buri munsi, ndetse no mu gusubiza ibibazo byinshi yahuraga nabyo atarayibona.  
Agira ati “Nishimiye iyi telefone nahawe, igiye kumfasha byinshi mu kazi kanjye ka buri munsi. Urugero: Najyaga njya nko ku irondo kureba umubare w’abariraye nkahasanga bacye, bwacya hakagira abaza bakambwira ngo twaharaye ariko ubu nzajya mpita mfotora abo mpasanze ntange amakuru.”  
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko atarabona iyi telefone yahuraga n’imbogamizi nyinshi, nko kubura uko atanga amakuru agezweho mu mudugudu we ndetse n’amaraporo muri rusange, ariko ubu byacyemutse arizera ko agiye kujya abikora neza ku gihe kandi vuba.  
Umukuru w’Umudugudu wa Nyarusange wo mu Kagari ka Nteko, Vuganeza Emmanuel, by’umwihariko we nk’umuntu uyobora Umudugudu uhana imbibi n’Igihugu cy’u Burundi; avuga ko iyi ‘smart phone’ yahawe igiye kumufasha byinshi mu kazi ke, bizagaragarira mu gutanga serivisi nziza ku baturage no kubacyemurira ibibazo ku gihe.  
Agira ati “Iyi telefone igiye kujya imfasha byinshi mu kazi nshinzwe, cyane cyane mu gutanga amakuru ndetse n’amaraporo ari mu Mudugudu wanjye, ameza n’amabi. Mbere y’uko nyihabwa nahuraga n’imbogamizi nyinshi; nko kubura uko ntangira amakuru ku gihe, gusa ubu nizeye ko bigiye gucyemuka nkajya nyatanga ndetse anaherecyejwe n’amashusho ayahamya.”  
Simbayobewe Colette, umuturage utuye muri uyu Murenge wa Busanze, mu Kagari ka Runyombyi, Umudugudu wa Ncwima; na we avuga ko izi telefone abayobozi b’Imidugudu bahawe bazitegerejeho kubafasha mu kwihutisha icyemurwa ry’ibibazo bahura babashyikirizaga, batiriwe basiragira.  
Ati “Ni byiza kuba abayobozi bacu bahawe amatelefone meza agezweho, bizadufasha twese.”  
Amahugurwa ku mikoreshereze yazo ni ingenzi
Muri rusange Abayobozi b’Imidugudu bahawe za ‘smart phones’ bifuza ko bahabwa n’amahugurwa ku buryo bwo kuzikoresha, ndetse n’umuriro aho utaragezwa,  kugira ngo bajye babasha kuzicomeka bitabavunnye.  
Umuyobozi w’agategonyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yabwiye itangazamakuru ko aya matelefone bayahawe mu buryo bw’itumanaho.
Agira ati “Bazihawe kugira ngo barusheho guhanahana amakuru binyuze mu ma ‘applications’ atandukanye nka: Whatsapp ndetse n’andi… Mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza kandi ku gihe.”  
Yakomeje avuga ko imbogamizi bagaragarijwe nk’abatazizi neza, abayobozi b’Imirenge nab’Utugari bazagenda babafasha kurushaho kuzimenya; kuko telefone umuntu ahora ayiga.  
Akarere ka Nyaruguru gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, gahana imbibi n’Igihugu cy’u Burundi kanakora ku ishyamba rya Nyungwe. Aka karere kagizwe n’Imirenge 14, Utugari 72 n’Imidugudu 332.  

RUKUNDO Eroge  

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*