Umuco ni kimwe mu bibangamira iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Nta murimo wagenewe umugore cyangwa umugabo, bombi bakwiye kuzuzanya muri byose

Hari imyumvire y’abagihuza umuco n’uburinganire bigatuma butagerwaho bikwiye, ariko bamwe mu baturage bamaze kumva uburinganire ndetse n’ubwuzuzanye, bumva ko umuco udakwiye gutuma hari imirimo umugabo yakirengagiza gukora awitwaje.

Abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire y’uko hari imirimo idakwiye gukorwa n’igitsina iki n’iki abandi ntibayikozwe, nk’uko ibyo bikomeza kubera inzitizi iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, aho usanga ritagerwaho kubw’ababyitiranya bitwaza umuco ndetse n’ababikora uko bidakwiye bikavamo amakimbirane mu miryango.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura iyubahirinzwa ry’ihame ry’uburinganire, Asiimwe Rebecca avuga ko umuco udakwiye kubangamira uburinganire.

Agira ati “Umuco mu by’ukuri uracyafite inzitizi kugira ngo ihame ry’uburinganire turigereho icya mbere ni uko dukwiye guhindura imyumvire tukikuramo ko nta mugabo ugomba kujya gutashya, kuvoma, guteka, gukarabya umwana, koza ibyombo mu rugo…, Ibyo rwose birahari mbese ya mirimo yo mu rugo iracyari ku mugongo w’umugore kandi ibyo bishingirwa ku muco!”

Akomeza avuga ko ibyo bitagakwiye kuko ntakigomba kubuza abagize umuryango kuzuzanya mu mirimo yose, kuko inyungu ziba ari iza bose. Ni byiza rero ko bagafatanyije, buri wese biramureba.

Ati “Dukwiye kugira icyo tubihinduraho, birashoboka! Kuko ntago wambwira ngo umuntu ufite amaboko abari ndetse n’umutwe utekereza neza ntago yabasha gukora imirimo runaka, ngo n’uko ari igitsina iki n’iki, tugomba gukomeza kwigisha abantu cyane. Ndetse igikomeye ni uguhera ku bana bato, bagatozwa bimwe hakiri kare.”

Bamwe mu bamaze kumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, bavuga ko hari imyumvire ishobora no kudindiza iterambere muri rushange.

Habakubaho Innocent, agira ati “ntago nemeranya n’abantu bameze batyo, umuco ntukwiye gukuraho iterambere ahubwo twagahurije hamwe tukareba uburyo twazamura Igihugu tukareka ibidafite umumaro kuko usibye kubyara ni byo umugore akora wenyine; ariko ibindi byose umukobwa yakora n’umuhungu yabikora kandi iyo umugabo adahari umugore agasigarana abana abakorera byose akabakuza akanabishyurira amashuri. Ndetse n’umugabo ni uko, kuko udafite umugore abarera akanabaheka.”   

Uwicyeza Sandrine na we yemeza ko umuco udakwiye kubangamira uburinganire, ahubwo umuntu wese ufite ingingo nzima akwiye gukora buri kimwe cyose ashoboye.

Agira ati “Dukwiye kurenga ibyo tukareba icyaduteza imbere, ahubwo umuco ukunganiranirana n’iterambere. Ikindi ni uko muri iki gihe ubuzima bwarahenze, umugore akora kimwe undi agakora ikindi tugahuriza hamwe”

U Rwanda rwaherutse kwakira inama mpuzamahanga, ku matariki ya 10_12 Ugushyingo, 2020, yari igamije gufasha abagabo n’abahungu guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye. Ahagaragaye ko hakiri inzitizi ahanini zishingiye ku muco karande wagiye uba ururherehane, bigatuma hari abagitsimbaraye ku myumvire ya kera. Ibyo bigashimangira ko inzira ikiri ndende, gusa hari ikizere cy’ahazaza binyuze mu nyigisho zihabwa abakiri bato.

MUNEZERO Jeanne D’Arc

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*