Abari 74 basoje amasomo y’Abofosiye mu gisirikare

Abagore bagera kuri 74 mu bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant n’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame.

Abofisiye 721 bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare, barimo abo abagore ni bo bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant uyu munsi tariki 26 Mata 2021.

Mu muhango wo guha ikaze abasirikare barangije amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare riri i Gako icyagaragaye ni uko abagore bari bambaye amajipo ari mu mpuzankano ya RDF.

Abahawe ipeti rya Sous-Lieutenant bose barimo abari abanyeshuri mu ishuri rikuru rya Gisirikare bamaze imyaka ine, abamazemo itatu, abari basanzwe ari abasirikare bato ndetse n’abakurikiranye amasomo ya Gisirikare mu mahanga.

MUNEZERO JEANNE D’ARC

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*