Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Abaturage bishimiye isanwa ry’ikiraro gihuza Kaduha na Mbazi

Abaturage batuye mu karere ka Nyamagabe bishimira ibikorwaremezo bakomeje kwegerezwa, birimo kubakirwa ikiraro gihuza imirenge ya Mbazi na Kaduha aho kizabafasha mu migenderanire n’imihiranire ndetse n’iterambere muri rusange.

Iki kiraro gihuza iy’imirenge yombi gifite uburebure bwa metero 22 cyaravuguruwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA) na Engeering Brigade cyari kimaze umwaka n’igice cyarangiritse.

Aba baturage barishimira ikorwa ry’iki kiraro kuko baruhutse imvune bajyaga bahura na zo mu gihe bifuzaga kugenderana, kuko byabasabaga kwishyura amafaranga ari hagati ya 5000 na 6000Frw.

Iyamuremye Pascal ukora akazi ko gutwara moto mu mirenge ya Kaduha, Mbazi na Gasaka avuga ko kuba iki kiraro cyavuguruwe ari ibyishimo kuko bari basigaye babura abagenzi kubera amafaranga yazamutse.

Yagize ati: “iki kiraro kuva cyakangirika kuhanyura byadusabaga guterura moto, umugenzi akavaho, tukanishyura abasore baduteruza cyangwa tukajya kunyura mu murenge wa Musange. Ibi byatumaga igiciro kiyongera bikaba ibihumbi bitandatu kandi mbere byari ibihumbi bitanu.”

Nyiramana Marry utuye mu murenge wa Kaduha avuga ko iki kiraro mu gihe cyari cyarangiritse cyangije byinshi ndetse gihitana abantu.

yagize ati: “Nkunda gukoresha iki kiraro njya i Kaduha kurangura ubuconsho cyangwa amatungo. Nahuraga n’imbogamizi zikomeye mu gihe iki kiraro cyari cyarangiritse, ariko ubu byarakemutse sinzongera kugira mpugenge z’uko nsanga aho nyura harengewe, ndusheho kwiteza imbere mbikesha ubuyobozi bwiza.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kabayiza Lambert, mu kiganiro yagiranye  n’ikinyamakuru Panorama yavuze ko iki kiraro kigiye kubafasha byinshi mu iterambere n’ubuhahirane bw’abaturage bo muri iyi mirenge ndetse n’akarere muri rusange.

Yagize ati: “Iki kiraro kigiye gufasha abaturage mu buhahiranire mu ngendo hagati y’imirenge n’umujyi ntakuzeguruka mu murenge wa Musange, kandi kigiye gukemura ikibazo cyo kuzengurukana abarwayi ku Buhanda bava ku bitaro bya Kaduha bajya CHUB. Bazajya banyura ku kiraro kuko ari na ho hafi no kuzigama umwanya wabo ndetse gifashe abana bajya kwiga i Kaduha n’abaturage bashoraga kurohama bagapfa.”

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.