Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Impamvu ibihugu bigomba kwinjira mu isoko mpuzamahanga rya Karubone

Bamwe mu bahanga bemeza ko ibihugu bigomba kugirana amasezerano abihuza, bigashyiraho ihuriro ry’ubucuruzi bw’uruhushya rwa Karubone mu isoko mpuzamahanga. Intego nyamukuru y’iri soko rya Karubone ni ukugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Uruhushya rwa Karubone ni uruhushya rwemerera urufite kugira ingano runaka ya dioxide de carbone yohereza mu kirere. Uruhushya rumwe rungana na toni imwe ya dioxide de carbone. Ugereranyije iyi toni imwe ingana n’imyuka irekurwa n’imodoka igenze ibirometero 2,400.

Ibigo cyangwa ibihugu byahawe umubare munini w’izi mpushya bishobora kuzicuruza kugira ngo bifashe kuringaniza ibyuka bihumanya ikirere cyose cy’isi.

Umuryango w’Abibumbye ugira uti: “Kubera ko Karubone ari imyuka myinshi yanduza iri mu kirere, niyo mpamvu havugwa isoko cyangwa ubucuruzi bwa karuboni.”

Ibigo byohereza imyuka ihumanya bihabwa impushya zibemerera gukomeza kwanduza kugeza ku kigero runaka. Urwo rugero rugenda rugabanyuka buri gihe. Ikigo runaka gishobora kugurisha impushya kidakeneye gukoresha ku kindi kigo kizikeneye.

Muri rusange ibigo bishishikarizwa kugabanya urego rw’impushya bikoresha, kuko iyo igihugu runaka gikoresheje urugero ruto rw’impushya gifite, izindi kizigurisha ku bindi bigo byohereza imyuka myinshi mu kirere irenze urugero rw’impushya bifite kubera ko ikigo cyohereza ibirenze urugero gifite gicibwa amande; bityo ikigo cyohereza imyuka mike kikabona amafaranga avuye mu mpushya zabo batakoresheje bagurishije ibindi bigo.

Amasoko ya Karubone n’uburyo bw’ingenzi mu kugabanya imyuka yangiza ikirere, ariko kugira uburyo bwo kugena ibiciro bigira akamaro mu gushishikariza abantu gukora mu buryo butohereza imyuka ihumanya ikirere. Ibiciro bya Karubone bigomba kwiyongera ku buryo bufatika. Umuryango w’ubukungu n’iterambere ugereranya ibiciro bya Karubone hafi amayero 60 ($71) kuri toni imwe.

Abashakashatsi babiri b’abahanga mu by’ubukungu berekana ko nibura ugereranije n’ibiterwa na Karubone ku Isi, igiciro cya Karubone kuri toni cyakabaye amadolari 100. Bavuga ko niba umuryango mpuzamahanga udateye intambwe mu kurwaya imihindagurikire y’ikirere, kuva ubu kugeza mu 2025 ibyangizwa n’iri hindagurika ry’ikirere bizaba bifite agaciro ka tiliyoni 1.7 buri mwaka, bikazazamuka kugera kuri tiliyoni 30 buri mwaka mu 2075 nk’uko byatangajwe muri raporo ya The Institute for Policy Integrity.

Nkubiri B. Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.