Connect with us

Hi, what are you looking for?

Hanze

DIASPORA: Abanyarwanda bamamaye nka ‘influencers’ bateguriwe ibihembo

Abanyarwanda babarizwa muri Diaspora, bamamaye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga (social media influencers), by’umwihariko mu buryo bufasha abandi kwidagadura no guhuguka; bateguriwe igihembo kiswe ‘Rwanda Diaspora Social Media Influence Awards’, mu rwego rwo kubashimira.

Imbuga nkoranyambaga nka bumwe mu buryo bworoheje itumanaho, zirushaho no guhindura ubuzima bwa buri munsi ku batuye impande zose z’isi.

Umubare munini w’Abanyarwanda bamaze kuba ibyamamare binyuze mu gukoresha izi mbuga, mu butumwa butandukanye bahererekanya bari hirya no hino, binyuze mu biganiro. Ababarizwa muri Diaspora by’umwihariko, barimo abamamaye mu gutambutsa ibiganiro binyuranye ku mbuga nkoranyambaga, kandi mu buryo buhoraho.

Ni ibintu bifasha ababakurikira kuri izi mbuga, haba mu kubahugura, kwiga no kwidagadura, Bityo 11 mu byamamare by’Abanyarwanda baba mu mu bihugu bitandukanye byo hanze, ni bo bagiye guhatanira igihembo cya ‘Rwanda Diaspora Social Media Influence Awards’. Bakaba baratoranyijwe hagendewe ku buryo bagiye bakora ibiganiro batambukije ku mbuga zabo, cyane cyane mu gihe cy’umwaka wa 2020-2021.

Gutora abahize abandi biratangira kuri uyu wa 25 Ugushyingo, bizasozwe ku itariki ya 20 Ukuboza, 2021. Iki gikorwa kizifashisha ikoranabuhanga, abatora bashyigikira abagaragaje ubwamamare mu myidagaduro n’inyigisho zitandukanye; bakazabinyuza kuri website www.rdiawards.com, aho buri Munyarwanda asabwa kubashyigikira.

Iri rushanwa ryateguwe n’Ikigo RDI Awards, hagamijwe gutuma Abanyarwanda bagumana ubumwe n’aho baturuka, ni na cyo kizatangaza abatsinze mu byiciro byavuzwe bitandukanye; icyi gikorwa kikazaba ku itariki ya 21 Ukuboza 2021.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.