Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Perezida Kagame yakiriwe na Tshisekedi muri Palais de la Nation, i Kinshasa

Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama y’Ubumwe bwa Afurika (AU), ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. Ni inama yitabiriwe n’abagabo batandukanye, bahagarariye Ibihugu na za Guverinoma.

Iyi inama yiswe ‘Men’s Conference on Positive Masculinity’, ishishikariza abagabo kugira uruhare mu guhangana n’ihohoterwa muri Afurika. Yakiriwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, uyoboye AU muri uyu mwaka.

Akigera ku kibuga cy’indege, I Kinshasa   yakiriwe na Minisitiri w’intebe, Jean Michel sama Lokonde; nyuma aza kwakirwa na Perezida Félix Tshisekedi, akaba n’Umukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Félix Tshisekedi Yakiriye Perezida Kagame mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Palais de la Nation iherereye i Kinshasa, kugira ngo bagirane ibiganiro mbere y’iyi Nama yiga ku gukangurira abagabo kugira imyitwarire idahohotera abagore n’abakobwa.

Mu Ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati: “Ndashimira Perezida Tshisekedi, ku butumire bwo kwitabira iyi nama ikomeye ku bijyanye n’uburinganire, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’uruhare rw’abagabo mu kugira ngo ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa riveho. Afurika izabigiramo uruhare, ariko na none icy’ingenzi n’ibiganiro tugirana buri gihe ku bufatanye bw’Ibihugu byombi; bifite akamaro ku mahoro, iterambere n’umutekano, atari ku Bihugu byacu gusa ahubwo no mu Karere no hanze yako. Ubu butumire n’iyi nama biziye igihe, kugira ngo twongere tuganire ku bufatanye hagati y’Ibihugu byacu: Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’uRwanda, nk’abavandimwe.”

Perezida Kagame, mu nama yateraniyemo abakuru b’ Ibihugu na za Guverinoma, b’abagabo

AU ivuga ko ibintu byabaye bibi kurushaho, mu bihe bya COVID-19, ku buryo ‘Guma mu rugo’ y’amezi atatu ishobora gutera ibibazo by’ihohoterwa, bigera kuri miliyoni 15 cyangwa 61, mu gihe yaramuka igeze ku mwaka wose.

Minisiteri zishinzwe uburinganire muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ziheruka gutangaza izamuka ry’ibibazo by’ihohoterwa ku kigero cya 48%. Mu kuzirikana uruhare rw’abagabo n’abahungu mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore, abayobozi b’abagabo bo ku mugabane wa Afurika bahuriye mu nama muri RDC, kuri uyu wa kane.

AU yavuze ko muri iriya nama, abagabo mu nshingano zitandukanye, bashishikarizwa kugira uruhare rukomeye mu gushyigikira no kurangaza imbere gahunda zigamije kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, muri Afurika.

Muri iyo nama kandi, byitezwe ko abayobozi bagomba kwiyemeza gushyiraho uburyo butuma abagore baba benshi mu nzego z’ubuyobozi zose, harimo mu Bakuru b’Ibihugu, mu bagize Guverinoma n’izindi.

NKUBIRI Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.