Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Neymar yavunikiye bikomeye mu mukino wahuzaga PSG na Saint- Etienne

Mu mukino waraye ubaye kuri iki cyumweru, wahuzaga Paris Saint-Germain na Saint-Etienne, umukinnyi ukomoka muri Brazil ukinira   Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Neymar Junior yaraye agize imvune ikomeye ndetse ishobora no gutuma amara igihe kirekire adakina.

Neymar yavunitse ahagana mu kabombambari nyuma yo gutegwa n’umukinnyi wa Saint Etienne

Muri uyu mukino, Paris Saint-Germain yatsinze Saint-Etienne ibitego 3-1 muri Shampiyona y’u Bufaransa.

Ibitego bibiri bya Marquinhos n’ikindi cya Angel Di Maria ni byo byafashje PSG kubona amanota atatu yo ku Cyumweru, yatumye igira amanota 40 mu mikino 15, irusha 12 Rennes ya kabiri.

Gusa, icyagarutsweho cyane kuri uyu mukino ni imvune ikomeye y’Umunya-Brésil Neymar ushobora kumara igihe kirekire adakina.

Neymar yavunitse ahagana mu kabombambari nyuma yo kugushwa n’umukinnyi wa Saint-Etienne mu gice cya kabiri.

Abakinnyi ba PSG bagaragaraga nk’abafite impungenge kuri iyi mvune mu gihe abaganga b’ikipe bihutiye mu kibuga kugira ngo bite kuri uyu mukinnyi.

Nyuma yo kuva mu kibuga ari ku ngobyi, Neymar yagiye ku mbuga nkoranyambaga yandika ko yizeye ko azagaruka mu kibuga ameze neza.

Ati “Ku bw’amahirwe make, izi mvune ziri mu bigize ubuzima bw’umukinnyi. Bisaba kuzamura umutwe ugakomeza kureba ibiri imbere. Nzagaruka meze neza kandi mfite imbaraga.”

Umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino, nyuma y’umukino, yabwiye Abanyamakuru ko “ntacyo kuvuga gihari”.

Ati “Yababaye mu kabombambari. Arakorerwa ibizamini bizatuma tumenya bike ku mvune ye.”

Bitewe n’uburyo imvune igaragara, Neymar ashobora gusiba umukino wa Ligue 1 uzabahuza na Nantes ku wa Gatatu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29, ashobora kandi kubagwa, byatuma ageza mu ntangiriro z’umwaka utaha akiri hanze y’ikibuga, ariko bikazamenyekana nyuma yo kunyuzwa mu cyuma.

NKUBIRI ROBERT

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.