Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

France: Ntibyoroshye kugenzura amarangamutima ku bari mu Rukiko rwa rubanda

Mu Cyumweru cya kabiri cy’urubanza rwa Muhayimana Claude, I Paris, mu gihe cyo kumva abatangabuhamya batandukanye, hagiye hagaragara amarira ku maso y’abari mu Rukiko; bihereye k’uregwa ubwe, abagore bari mu nteko iburanisha ndetse na bamwe mu Banyarwanda b’abantangabuhamya.

Uyu munsi wo kumva abatangabuhamya ku ruhande rw’abaregera indishyi, mu Rukiko hakomeje kumvikana gusaba akanya k’ikiruhuko gito, kubw’abatangabuhamya barengwaga n’amarangamutima bakarira.

Mu masaha y’ikigoroba, umutangabuhamya wumvwaga, agaruka ku mateka yo kurokoka kwe, mu muryango mugari w’abandi 8, bose bishwe, yageze aho avuga k’uwari mushiki we wafashwe ku ngufu, agaterwa inda muri Jenoside ndetse akaza no kwicwa; amarira aramuganza, Perezida w’urukiko ategeka ko habaho akaruhuko, akabanza kwitabwaho.

Kurira mu rukiko ni ibisanzwe cyane mu manza nk’izi zikurikirana abashinjwa ibya Jenoside, kuko amateka y’ibyabaye aba asubirwamo uko yagenze mu buhamya bw’abari bahari mu mwaka wa 1994. Si benshi bashobora kwihanganira gusubizwa mu bihe bibi babayemo, kuko hari n’abarizwa no kumva ibyo ubwenge bwabo budashobora kwibaza ko byashoboka.

Muhayimana Claude, ukurikiranweho ubufatanyacyaha muri Jenoside

Ibi ni byo bikomeza kugaragara mu rubanza rwa Muhayimana Claude, aho na we ubwe yagaragaje amarira, ubwo yabazwaga ku mateka n’imibereho ye, akavuga kuri se wapfuye mu 1966, igihe we yari afite imyaka itanu.

Ubuhamya bw’inzira y’umusaraba ku barokotse

Ubwo hategwaga amatwi umugore w’imyaka 44, yavuze ku nzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside, n’umuryango we. Aho mu barenga 100 bari bagize umuryango mugari akomokamo, hasigaye we n’abandi babiri gusa.

Muri ubu buhamya, yatangiye kuvuga uko abana n’abagore bicwaga, abagize inteko iburanisha na bamwe mu bagore barimo, bananirwa kwihangana bararira.

Yagiraga ati “Abagore babakuragamo imyenda bakabatema bahereye ku maguru bakageza ku matako ku buryo ntawabashaga kuba yakwiruka ngo ahunge, naho abana bakabakubita ku nkuta za kiliziya ya Kibuye bagasaba imbabazi ngo ntituzongera kuba Abatutsi nimutubabarire.”

Iwabo mu rugo ni we wenyine wasigaye, mu bana barindwi n’ababyeyi be. Avuga ibi byose na we ikiniga cyaramufashe, biramurenga kugera aho asigara kuvuga ari uguhatiriza, abanza guceceka asa n’uwiyumanganya, aza kuzanzamuka arakomeza, avuga ku buryo we yaje kurokoka.

Ati “Kugira ngo ndokoke, nihishe mu mirambo nisiga amaraso y’abapfuye. Abicanyi babonye imbaraga z’abo hanze zishize, binjiye mu Kiliziya n’imihoro, ubuhiri harimo ubukwikiyemo imisumari, udufuni n’udusuka; ni byo bicishije abantu basanzemo. Babanje kutubwira ngo dusohoke ntibashaka kutwicira mu nzu y’Imana, ngo ‘Imana nayo yabatanze musohoke mupfe’ niko batubwiye!”

Kumva abatangabuhamya ni byo byakomeje muri icyi cyumweru cya kabiri cy’urubanza rwa Muhayimana Claude, ukurikiranweho ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, 1994. Iri buranishwa ryatangiye ku itariki ya 22 Ugushyingo, biteganyijwe ko urubanza ruzarangira ku wa 17 Ukuboza 2021.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.