Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hemejwe ko igitaramo cya Koffi Olomide kizaba nta gisibya

Nyuma y’aho impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore zikomeje gusaba ko umuhanzi Koffi Olomide atakorera igitaramo mu Rwanda, Abategura iki gitaramo bamaze gusohora itangazo bavuga ko nta gisibya iki gitaramo kizaba uko cyateganyijwe.

Abategura igitaramo cya Koffi Olomide bemeje ko kizaba

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba tariki ya 04 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

Muri iri tangazo, Intore Entertainment bategura iki gitaramo bagize bati “Ntabwo twebwe dufite ubushobozi cyangwa ntituri mu mwanya wo kuvuga ku myitwarire cyangwa ku birego by’ibyaha bishinjwa umuntu, ibyo byaharirwa inzego zibishinzwe cyangwa se ubutabera”.

Bakomeza abagira bati “Ku ruhande rwacu tuvuganira kandi tugashyigikira uburinganire n’ubwubahane cyane ku gitsina gore. Twubaha kandi ibitekerezo n’uburenganzira bw’ababona ukundi umuhanzi”.

Aha ni ho abateguye igitaramo bahera bavuga ko mu rwego rwo kubaha abafana bagaragaje inyota yo kureba kiriya gitaramo, igitaramo kizaba kandi kiba mu mutekano n’umucyo usesuye.

Umuhanzi Koffi Olomide w’imyaka 65 y’amavuko ukunze kwiyita Le Grand Mopao amaze iminsi avugwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe banenga ko azaza gutaramira mu Rwanda nyamara avugwaho guhohotera abagore.

Iki gitaramo kizaririmbamo n’abandi bahanzi nka King James na Yvan Buravan n’umuhanzi uzamutse vuba witwa Chris Hat.

Koffi Olomide azwi cyane mu ndirimbo nka ’Selfie’, ’Effrakata’, ’Dossier du Jour’ n’izindi, akazaba aje mu Rwanda ku nshuro ya kabiri uhereye mu 2016.

Amatike yo kwinjira muri icyo gitaramo ubu yatangije kugurishwa nk’uko byatangajwe n’abashinzwe gutegura icyo gitaramo.

 NKUBIRI B. ROBERT

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.