Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

“Virus nshya ya COVID-19 yiswe Omicron, yateye urujijo ku Isi hose” Perezida Kagame

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu Nama y’Inteko Rusange ya Komisiyo Nyafurika, ishinzwe iby’Indege za Gisivile, yabereye mu Rwanda ku nshuro ya 33. Ni Imana yanitabiriwe n’abarimo Salvatore Sciacchitano, Perezida w’Umuryango Mpuzamahanga, ushinzwe ibijyanye n’Ingendo za Gisivile (ICAO).

Perezida Kagame yavuze ko urwego rw’ingendo z’indege zo mu kirere, rwagizweho ingaruka na COVID-19, ku isi muri rusange.

Ati “Mwabonye ko Afurika y’Epfo yakoze igikorwa cyiza cyo gutanga amakuru, ku byo yatahuye kuri ubu bwoko, gusa hari imyanzuro yahise ifatwa kuri ibyo; Sosiyete z’indege zitangira guhagarika ingendo, mu gice cy’Amajyepfo ya Afurika, abagenzi baturutse muri icyo gice bagiye mu bice bitandukanye by’Isi barakumirwa.”

Mu gihe Afurika y’Epfo n’ibindi Bihugu byakumirwaga, byaje kugaragara ko hari ahandi iyi virus yari yaragaragaye mbere, hatari ku mugabane wa Afurika.

Inzego z’Ubuzima mu Buholandi ziherutse gutangaza ko mu minsi 11 ishize, zari zabonye abantu banduye COVID-19 yo mu bwoko bwa Omicron. Ibyo bigaragaza ko yari yarakwiriye mu Burengerazuba bw’u Burayi, na mbere y’uko Afurika y’Epfo itangaza ko yahabonetse. Ibi bipimo byo mu Buholandi byafashwe ku wa 19 Ugushyingo no ku wa 23 Ugushyingo 2021.

Kunoza imikoranire

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe imikoranire myiza, guhanahana amakuru, ku buryo ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 zagabanyuka. Ni ho yahereye asobanura impamvu u Rwanda rwafashe ingamba zo gukumira ingendo, zijya n’iziva muri Afurika y’Amajyepfo.

Muri ibi bihe RwandAir yahagaritse ingendo zijya muri Afurika y’Epfo, mu Mijyi ya Cape Town na Johannesburg, ndetse n’izijya i Harare muri Zimbabwe na Lusaka muri Zambia; Perezida Kagame avuga ko ari ingamba zagombaga gufatwa.

This image has an empty alt attribute; its file name is Prsd-Kagame_ICAO.jpg
Perezida Kagame mu Nama ya 33 y’Inteko Rusange ya Komisiyo Nyafurika, ishinzwe iby’Indege za Gisivile

Ati “Ubwo twumvaga ubu bwoko bushya, byabaye ngombwa ko dufata ingamba zihuse, nibura mu gihe tureba icyo twakora, kuko byari bijyanye n’imyanzuro abandi bari bari gufata. Byabaye ngombwa ko RwandAir ihagarika ingendo zayo mu Majyepfo, nk’uko amakuru buri wese yagenderagaho, ari uko inkomoko y’iyo virus ari mu Majyepfo ya Afurika.”

Ati “Nabonye Perezida wa Afurika y’Epfo avuga ko Igihugu cye cyahaniwe kuba cyarakoresheje ukuri, kigashyira hanze amakuru y’ibyo cyavumbuye, mu gihe abandi bari barabibonye mbere, bo bari baracecetse. U Rwanda byabaye ngombwa ko rufata ingamba imbere mu Gihugu, ariko zirenze n’imipaka yacu. Impamvu yoroshye ni uko ingendo zituruka mu Majyepfo ya Afurika, abagenzi benshi bagera i Kigali, badasoreza urugendo rwabo mu Rwanda, ahubwo baba bari kujya mu bindi byerekezo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko byashobokaga ko RwandAir ikomeza kujya muri Afurika y’Epfo, ariko mu kugaruka ugasanga indege ijemo ubusa bigatera ibihombo bikomeye.

Ati “Umwe mu myanzuro twafashe, ni ukuvuga ngo reka dutegereze turebe ibiba hirya no hino ku Isi, reka duhagarike kujya mu gice cy’Amajyepfo ya Afurika.”

Perezida Kagame yanavuze ko muri Afurika hakenewe ishoramari, mu bikorwa remezo bijyanye n’indege; avuga ko urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege mu Rwanda rukomeje kuzamuka, mu bushobozi yaba ubwa RwandAir no mu bijyanye no kubaka Ikibuga cy’Indege gishya cya Bugesera.

Yavuze ko bizafasha u Rwanda muri gahunda yarwo rwiyemeje, yo gukuriraho Viza Abanyafurika n’abandi baturuka mu bindi Bihugu boroherejwe kurwinjiramo.

Urwego rw’Ingendo z’Indege zo mu Kirere ni rumwe mu zazahajwe n’icyorezo cya COVID-19, kuko ingendo zahagaze igihe kinini. Bibarwa ko uru rwego rwahombye miliyari 10,2$ mu mwaka wa 2020 gusa.

Byitezwe ko muri uyu mwaka, igihombo indege zizahura na cyo ari miliyari 8,2$. Umubare w’abagenzi wo wagabanutseho ku kigero cya 63,7% uva kuri miliyoni 95, ugera kuri miliyoni 34,7 umwaka ushize wa 2020. Hagaragajwe ko kugira ngo urwego rw’Ingendo z’Indege rwigobotore igihombo, rwahuye na cyo muri ibi bihe bya COVID-19, bisaba ubufasha bwa za Guverinoma.

Inteko Rusange ya 33 ya Komisiyo ishinzwe iby’Indege za Gisivile muri Afurika, yashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, aho ishinzwe gukurikirana ibijyanye n’uru rwego ku mugabane wose. Iba rimwe mu myaka 3 ikitabirwa n’intumwa ziturutse mu Bihugu byose bigize uyu Muryango, iza Komisiyo ya AU, ba Minisitiri bafite mu nshingano ibijyanye n’ingendo z’indege, n’izindi nzego.

Inama y’Inteko Rusange ya Komisiyo Nyafurika ishinzwe iby’Indege za Gisivile, yabaye mu gihe Ibihugu bya Afurika bigifite imbogamizi mu migenderanire. 13 byonyine ni byo bifite ingendo zibihuza n’ibindi birenze nibura 20; Aho Kenya na Ethiopia ari byo bifite ingendo nyinshi, izirenga 30 zibihuza n’ibindi Bihugu.

Nkubiri Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.