Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

COVID-19: Abacuruzi ba resitora n’utubari bakomeje gutaka igihombo

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bw’amaresitora n’utubari, bavuga ko n’ubwo ingaruka za COVID-19 zageze ku bantu bose, bisanze mu bihombo bikomeye, biturutse ku gihe bamaze muri ‘Guma mu rugo’. Basanga bizatuma ubucuruzi bwabo butongera kugenda neza.

Icyo aba bagore bahurizaho, ni uko mu bihe bya COVID-19 batashoboye kugira icyo bakora, ngo babashe guteza imbere ubucuruzi bwabo. Byatumye bahura n’ubukene bukabije ndetse no kubona igishoro bikaba bitaboroheye, kuko amafaranga bari barizigamye yose, bayakoresheje agashira.

Muri bimwe mu bibazo aba bacuruzi bagaragaza, harimo nicy’imisoro itarigeze igabanuka cyangwa ngo ikurweho, mu gihe batakoraga.

Muyizere Goudance ni umucuruzi w’akabari, ubimazemo imyaka igera ku 10, avuga ko mbere ya COVID-19, ubucuruzi bwari bumeze neza kuko ari bwo bwari bumutungiye abana.

Agira ati “Mbere nta kibazo cyari gihari, ariko ingaruka twazigize mu gihe cya COVID-19. Twahuye n’ingaruka zitatworoheye kuko twaryaga kuko twakoze, rero kwicara ntacyo winjiza kandi ufite abana, biba bikomeye. Nk’ubu igishora nari mfite narakiriye mu gihe cya ‘Guma mu rugo’ ntakandi kazi rwose, ubu ni ukwiyeranja nta gishoro nacyo; gusa amahirwe nagize n’uko nta nguzanyo nari mfite, nagiye nkoresha amafaranga nizigamaga ariko ubu ntacyo mfite, kuko nta mugabo nari mfite ngo aramfasha.”

Akomeza avuga ko n’ubwo bitaraza neza, ariko yizeye ko bizacamo. Gusa ngo badohorewe hakongerwa amasaha, ku baza mu kabari nk’uko baza mu masaha akuze.

Ati “Byadufasha kwishyura inzu z’abandi ndetse n’imisoro, kuko birahenze cyane. Nk’ubu kugira ngo nongere gutangira niyambaje abavandimwe, ariko kubona icyo kubishyura biracyangora.

Kayitesi Joy we acuruza Resitora, kuva mu mwaka wa 2008, aho avuga ko yatangiriye ku bakiriya bacye ariko uko iminsi igenda ishira bakiyongera.

Ati “Byagendaga neza mbasha kwishyurira abana ishuri ndetse no kuntunga, nkishyura ubukode nta kibazo. Gusa ibi bihe byarangoye cyane, nasubiye inyuma, mbere ya COVID-19 nabonaga abakiriya ariko bagiye bagabanuka ndetse cyane; kuko abenshi bakoreraga mu rugo, abandi ntibari bagikora. Imibereho ya ‘Guma mu rugo’ yaratugoye kuko ntacyo twakoraga bagize ngo barafunguye, amashuri nayo aba aratangiye! Nta mafaranga twari dufite, twari twarayariye gahunda zose twari dufite zirangirika, ariko turi gushaka uko twakiyubaka kuko bitari nka mbere muri COVID hagati.

Asaba Leta ko yagashatse uburyo ibafasha, kuko ubu ngo basa n’abari gutangira bundi bushya.

Agira ati “Nk’ubu twajyaga duteka ibiro 50 by’umuceri cyangwa ibirayi, ariko ubu ntiwarenza bitanu. Hari ubwo uteka byinshi bikangirika, tukabimena, wateka bicye na bwo baza bakabibura; ugasanga ntibagarutse, mbese biragoranye.”

Abacuruzi bato, Ibigo bito n’ibiciriritse, ntibari mu bo Leta yashyiriyeho ingamba, zifasha kuva mu ngaruka za COVID-19. Leta izashyiraho ikigega cyo gubafasha aba bacuruzi, barimo n’abatagira ibitabo by’ibaruramari; binyuze mu bigo by’imari iciriritse (MFIs), hamwe n’ikigega cy’ingwate, biciye mu Kigo gishinzwe iterambere ry’imishinga mito n’iciriritse (BDF).

MUNEZERO Jeanne D’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.