Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

“Gukora inkingo ntibisaba inkunga gusa” Perezida Kagame

Perezida Kagame yagaragaje ko gukora ubushakashatsi ku Nkingo za COVID-19 ndetse no kuzikora ubwazo, hadakenewe ko hatangwa inkunga ahubwo hakenewe no kwizerana hagati y’abatuye isi yose. Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama   y’iminsi 2, yiga ku bufatanye mu gukora inkingo za COVID-19.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugira ngo Afurika yibuke ko igomba kwikorera ibyayo, byatewe n’ibibazo byinshi yahuye na byo mu kubona inkingo, ibizamini n’indi serivisi z’ubuzima.

Yagize ati “Ibibazo by’Afurika mu gihe cya COVID, mu kubona ibizamini, ubuvuzi, n’inkingo ku gihe; byatwibukije ko tugomba kwikorera ubwacu. Iyo mvuze ko dukeneye kwikorera ibintu ubwacu, ntibisobanura gukora wenyine.”

Perezida Kagame kandi yakomeje avuga ko gukora ubushakashatsi ku Nkingo no kuzikora, ari umushinga w’isi yose kandi bidasaba inkunga gusa.

Ati “Tugomba rero gukorana mu bufatanye nka Afurika, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bari hirya no hino ku isi. Ibyo ntibisaba inkunga gusa, ahubwo biranasaba cyane cyane kwizerana.”

Perezida Kagame yongeyeho ko Afurika ifite ubushobozi bwo gukora ikintu gishya, kandi gifite itandukaniro, ibyo bigakorwa hifashishijwe siyansi n’inganda, ndetse mu buro bwihutirwa.

Dr Tedros Adhanom, uyobora Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima_OMS, yavuze ko uretse n’ubu mu bihe bya COVID-19; na mbere byari bizwi ko umusaruro w’imbere muri Afurika, ari wo ugomba kugeza ubuzima bwiza kuri uyu mugabane.

Agira ati “Kuva na mbere y’icyorezo cya COVID-19, twari tuzi ko gushimangira umusaruro w’imbere muri Afurika, ari ikintu cy’ingenzi, kizageza uyu mugabane ku iterambere rusange n’ubuzima bwiza.

Dr Tedros Adhanom, umuyobozi wa OMS

Imibare igaragaza ko kugeza ubu, Afurika yose ibasha gukora inkingo zingana na 1% ugeraranyije n’izikenewe. Gusa mbere gato y’iyi Nama, u Rwanda rwatangaje ko rwamaze kwemeranya ubufatanye n’Ibihugu bya Senegal, Maroc na Misiri, mu gukora inkingo za COVID-19; mu gihe Igihugu cya Algerie cyo cyatangiye kuzikorera.

Iyi Nama yiga ku bufatanye mu gukora inkingo za COVID-19, yateguwe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ufatanyije n’ Ikigo Nyafurika Gishinzwe Kurwanya Indwara (CDC Africa), Ikigo cya Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe Ubufatanye mu by’iterambere rya Afurika (AUDA-NEPAD) ndetse n’Ubunyamabanga bw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA). Ihuriwemo n’Abakuru b’Ibihugu, n’abahagarariye Imiryango itandukanye yaba iyo muri aka Karere ndetse no ku rwego Mpuzamahanga.

Nshungu Raoul

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Hanze

Umusaza w’imyaka 87 w’Umunya-Iran, amaze imyaka myinshi atagira aho aba, yibera ku muhanda, amaze kandi imyaka hafi 70 atoga, ariko abahanga mu bya siyansi...

Ubuzima

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kitabi bavuga ko hari byinshi batari bazi mu bijyanye n’uburenganzira bw’umwana ariko nyuma yo...

Imikino

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, yemeje imyanzuro, yemerera n’abafana kongera kureba imikino ku bibuga ahakinirwa. Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 26...

Urubyiruko

Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego zitandukanye, Akarere ka Huye gashishikariza abangavu kudahishira no kutagirira ubwoba uwo ariwe wese, mu baba barabateye inda. Baba ababayaye...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.