Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Abagore b’abadozi bacyeneye gufashwa kwikura mu bukene batewe na COVID-19

Bamwe mu bagore bakora imirimo y’ubudozi butandukanye burimo ubw’inkweto, barasaba Leta kubagoboka, kugira ngo bikure mu bukene batewe na COVID-19. Bavuga ko ari byo byari bibatungiye imiryango, bakaba kuri ubu batagifite uburyo bwo kubaho.

Aba bagore batangaza ko mu gihe bari muri ‘Guma mu rugo’ batagira icyo binjiza, bank bari barafashemo inguzanyo zo, zitaretse kubishyuza n’utwo bari barizigamye; ari na ko bishyuzwa imisoro, ibintu byatumye ubuzima butaborohera.

Tuyishime Esiza ni umudozi w’inkweto, ukorera mu Murenge wa Kanombe, Akagali ka Kabeza, kuva mu myaka 20, avuga ko uyu ari umwuga akunda kuko umutungiye umuryango, n’ubwo icyorezo ngo gisa n’icyabasubije inyuma.

Agira ati “Uyu mwuga umfatiye runini, ubundi mbere numvaga nshaka gushinga uruganda ruto, ariko nyuma kubera COVID-19, byaje kwanga ncika intege kuko twamaze nk’amezi ane turi mu rugo; nyuma aho bafunguriye nagerageje kwongera gukora, bitaragenda neza turongera dusubira muri ‘Guma mu rugo’ nk’inshuro eshatu. Ikindi COVID-19 itera nari ndimo inguzanyo ya bank, rero no kunanirwa kwishyura bizamo, ibyo byose byatumye ngenda nsubira inyuma kugeza n’uyu munsi sindarangiza kuyishyura, cyane ko twishyuzwaga tutari no gukora nyuma tuza guhabwa igihe kinini ariko na bwo kwishyura biracyangoye.”

Tuyishime Esiza, umaze imyaka 20 adoda inkweto

Akomeza avuga ko ubudozi bw’inkweto ari umurimo akunda, mu gihe cyose amaze yarawuhisemo; ngo kuko yasanze ari umwuga udakorwa n’abantu benshi cyane cyane ab’igitsina gore.

Ati “Ubu mfite abana babiri kandi nishyurira ishuri ndetse nkanishyura inzu mbamo, wenda Leta idufashije ikaba yatuguriza, kuko ubu nta banki n’imwe yatuguriza mu gihe tutarishyura iya mbere. Rero badufashije bagakuraho nk’iyo yo muri COVID-19, tukabona uko twaguza indi byadushimisha cyane. Ikigega Nzahurabukungu cyo ntacyo nkiziho, ngira ngo n’icy’abasanzwe bafite ibishoro binini.”

Inama ku bandi bagore

Uyu mugore, Tuyishime, akomeza agira abandi inama, ku buryo bwo gutinyuka gukora bakiteza imbere.

Ati “Inama nagira abagore n’urubyiruko, ni uko batakagombye kwitinya kuko igishoro cya mbere ni ibitekerezo. Icyambere ni uko uhaguruka ukajya gukora, kuko ikintu kibuza umuntu gukora ni ubunebwe bwo mu mikorere no mu mutwe; rero bafate umwanya bige bareke ubunebwe bakore, bareke gushaka amafaranga kandi badakora.”

Ikibasumba Angelique ni umudozi w’imyenda, unayicururiza mu Murenge wa Remera, na we avuga ko ubuzima bwabaye bubi kubera kudakora muri COVID.

Ikibasumba Angelique, umudozi w’imyenda

Ati “Leta nigire uko ibigenza kuko ubuzima bumeze nabi, ibi nakoraga ni byo byishyuriraga abana kandi nta mugabo mfite ngo azamfasha. Nafashe inguzanyo mbere y’uko ntangira ariko, kubera gutinya cyamunara naremeye ndishyura n’ubwo atarashiramo; ariko byansigiye ubukene kuburyo no kuba nza aha ari amaburakindi. COVID-19 yadusubije inyuma bikomeye, nta mikorere rwose ubu bisa no gutangira bizinesi bundi bushya.”

N’ubwo abaturage bakomeza kugaragaza ibibazo by’ibihombo bagize, bavuga ko byaturutse kuri COVID-19, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu_ERF mu rwego rwo kunganira bizinesi zazahajwe n’ingaruka z’icyi cyorezo, ngo zibashe kuzanzamuka, zisubukure ibikorwa byazo, zibungabunge umurimo, bityo bifashe mu gukumira ingaruka zacyo mu bukungu.

MUNEZERO Jeanne D’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.