Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Gisagara: Mu myaka 2 buri muturage azaba afite inka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwihaye umuhigo  w’uko, bitarenze imyaka ibiri nta muturage muri aka karere uzaba adafite inka.

Imibare itangwa n’aka karere igaragaza ko ugeza ubu, abaturage bari bafite inka bari munsi ya 10%, ariko aho hatangiriye gahunda z’iterambere, abaturage boroye inka bangana na 53%.

 Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yavuze ko umuhigo bihaye, ujyanye no kuba buri muturage azaba afite inka muri kiriya gihe uzagerwaho kuko wizweho bihagije, hatekerezwa uburyo umuturage yakwiteza imbere.

Ati: ” Twafashe gahunda idasanzwe yo kugira ngo buri muturage wacu akire vuba. Uretse izo nkunga bahabwa turavuga tuti Gisagara nk’akarere k’icyaro katera imbere gute? Umuturage yakira gute? Kugira ngo yeze anasagurire amasoko. Twiyemeje ko mu myaka 2, buri muturage azaba afite inka.”

Iyi gahunda ngo izatuma buri muturage azaba ari umukungu kandi azabigezwaho
nuko azaba yoroye inka.

Meya Rutaburingoga avuga ko inka itanga ifumbire, ngo niboneka ku bwinshi   bizatuma umusaruro ku butaka buto abaturage bafite, wiyongera.

 
Mu mwaka umwe hatangiye iyi gahunda hari ibyagezweho nkuko bishimangirwa n’Umuyobozi w’Aka karere.

Ati: ” Mu mwaka umwe dutangiye, inka twari dufite ziyongereyeho 24,9%. Ingo 21884 zabonye inka mu gihe cy’umwaka 1. Twasanze abaturage bifitemo ubushobozi.”

Umwe mu baturage baherutse kwigurira inka binyuze muri ubwo bukangurangambaga avuga ko bamaze igihe nta nka bagira ariko aho baboneye amafaranga bahise bagura inka

Iyi nka akaba ayitezeho kumuha ifumbire akabona umusaruro w’ibyo ahinga utubutse kandi n’abana bakazabona amata.

Niyonsenga Valentine uyoboye Umudugudu w’Akayenzi avuga ko baganiriye n’abahatuye, biyemeza ko buri muntu uzajya agira ubushobozi azajya agura inka, utabufite mugenzi we akamworoza.

Ibyo biganiro byatanze umusaruro kuko abaturage batuye uyu mudugudu buri wese afite inka nkuko byemezwa n’uyu muyobozi. Avuga ko hari abazibonye bivuye muri gahunda ya VUP, abandi bazigura mu mafaranga bahawe n’umushinga Give directly, abandi barazigurira.

Ati: “Umuhigo twari dufite wari uwo kubona inka, umuturage wabonaga amafaranga yarabanzaga ibyo akora byose akagura inka. Abari muri VUP bagendaga bizigamira kuri Sacco nyuma bakazagura inka. Harimo nka 3 baguze inka babikesha Gahunda ya VUP.

Imidugudu 43 ni yo igize aka karere, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bushimangira ko mu gihe buri muturage azaba afite inka  umusaruro wabonekaga uzikuba inshuro nyinshi, Gisagara igahinduka urugero rw’ubukire.

 UWIMANA DONATHA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.