Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

COVID-19: Imibare y’ubwandu izamutse mu minsi mike yaba iteye inkeke?

Hari hashize igihe, Minisiteri y’ubuzima itangaza imibare y’abanduye COVID-19 iri ku ijanisha, abantu bavugaga ko ntacyo itwaye, ndetse benshi bakikomanga ku gatuza bati ‘COVID-19 yarangiye’ ariko muri iyi iminsi micye, abantu batangiye kwibaza niba hatagiye gusubizwaho ingamba zikarishye, zaganisha no kuri ‘Guma mu rugo’.

Guhera mu mpera z’icyumeru gishize, hatangiye kugaraga imibare izamuka buri munsi. Nk’urugero rw’iminsi 4 ishize, hamaze kugaragara abantu hafi 250 banduye; ni ibintu byatumye abenshi bazamura impaka zigaragaza ko inzego z’ubuzima zishobora gushyiraho izindi ngamba nshyashya, kandi zikaze kuko bishobora kuba biterwa n’uko abaturage bashobora kuba baradohotse.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kugeza ubu, mu bipimo bimaze iminsi bifatwa n’ubwo hagaragara ubwiyongere bw’ubwandu nta gikuba cyacitse, u Rwanda rugifite imibare myiza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, avuga ko ari ikibazo cy’imyitwarire, cyane abitabira ibirori muri iyi minsi bashobora kudohokaho gatoya, bikaba byavamo ikwirakwizwa ry’ubu bwandu; ariko ko nta gikuba cyacitse.

Dr Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima

Ati “Icyo tubona ni uko imibare izamuka mu byiciro by’abantu bafite aho bahuriye; nko mu kazi, mu miryango, mu mahoteli, aho baba bitabiriye ibirori n’ibindi, …   Ni amatsinda y’abantu bafite aho bahuriye aho haboneka umuntu umwe akanduza abanda. Mu isuzuma twakoze usanga ari ikibazo cy’imyitwarire, ariko COVID iracyari hasi.”

Yakomeje agira ati “Dukurikije ibipimo dufata mu baturage tureba uko indwara ihagaze, ntago birazamuka, turi ku kigero cyiza, ntitwari twagera mu gihe cyo guca igikuba. Ariko biraca amarenga y’uko abantu bagomba kwirinda, bakambara agapfukamunwa neza; cyane cyane muri iki gihe abantu bari kujya mu birori byinshi.”

Ubwo Perezida wa Repubulika yakiraga indahiro ya Minisitiri mushya w’umutekano, kuri uyu wa mbere, tariki ya 13 Ukuboza 2021; yasabye abanyarwanda kutadohoka no gukomeza kwirinda icyi cyorezo, by’umwihariko muri ibi bihe turi kwinjira mu Minsi Mikuru.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

Yagize ati “N’ubwo tumaze kugera ku byiza ku buryo bwo kuyirwanya haba ari ugukingira umubare w’abantu benshi, no kugabanya abarwara, mubona ko ku isi hose ari ko bimeze; bijya kumera neza bikongera bikazamuka. N’ubwo twari tumeze neza ariko si umwanya wo kwirara, ahubwo ni ugukomeza kwirinda, tukajya mu Minsi Mikuru tumeze neza; N’ubwo kujya mu Minsi Mikuru na byo bizamura imibare, kuko iyo abantu bahuye ari benshi banezerwa,  hari aho bivamo kwibagirwa kwirinda uko bikwiye.”

Mu Rwanda, abantu 6.847.793 kugeza ubu bakingiwe dose ya mbere, na ho abarenga gato 30% (Abanyarwanda 4.102.307) bamaze gukingirwa inkingo 2; mu gihe abamaze gufata dose ishimangira bamaze kugera ku bihumbi 22583.

Nshungu Raoul

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.