Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iterambere

Kamonyi: Abaturage bahinze ibishyimbo bikarumba bagiye guhabwa imbuto y’ibijumba

Akarere ka Kamonyi kagiye guha imbuto y’ibijumba bamwe mu baturage, bahinze ibishyimbo bikarumba, mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga, uyu mwaka wa 2021.

Abaturage bahuye cyane n’iki gihombo, batangarije Panorama ko ibyo bahinze byanze, bakaba benda no kubigaburira amatungo. Bavuga ko bahuye n’igihombo gikomeye cyane, ku buryo no kubona ubwishyu bw’ifumbire n’imbuto bahawe ari ikibazo.

Mukankwiro verdianne, utuye mu Murenge wa Rugalika, mu Kagari ka Nyarubuye, avuga ko yari yarahinze yiteze kuzasarura, ariko ubu akaba abona ntacyo azakuramo.

Agira ati “Byararumbye ku buryo nari nahinze ahangana na ‘ares’ eshtatu, nzi ko byibuze nzasarura nk’imifuka 3 n’igice; none ubu sinzi ko hari na mironko 50 nzakuramo. Leta irebe ko hari icyo yadufasha, kuko ntibyoroshye.”

Uwitwa Nzamurambaho Cyprien, we avuga ko yari yarahinze ahangana n’intambwe 20 kuri 50, ariko ubu akaba yaramaze kubigaburira amatungo ye magufi, ngo kuko yabonaga n’ubundi byarapfuye, nta bishyimbo bizabivamo.

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, Mukiza Justin, avuga ko bari guteganya guha aba bahinzi imbuto y’ibijumba, igasimbura ibishyimbo byarumbye. Ikazatangwa mu duce tumwe na tumwe, twagize igihombo gikabije, hagendewe ku ngano y’ahari harahinzwe harumbye.

Ati “Turabizi ko hari Abaturage bahuye n’igihombo gikabije, muri iyi sizoni y’ihinga ya mbere y’u mwaka wa 2021. Gusa turi guteganya kubaha imbuto y’ibijumba isimbura ahavuye ibishyimbo byarumbye, kugira ngo ubuzima bukomeze.”

Ahari harahinzwe ibishyimbo, mu Mrenge wa Rugalika

Yakomeje avuga ko mu bizibandwaho hatangwa iyi mbuto y’ibijumba, ngo hazanarebwa abahinze byibura mu ntambwe ziri hejuru y’i 10, bikarumba bikabije.

Igihembwe cya kabiri cy’ihinga, umwaka wa 2021, cyatangiye muri Nzeli, kizarangira muri uku Ukuboza. Imvura yari itenganyijwe kugwa mu ntangiriro zacyo yaraguye, ariko nyuma iza kubura mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda; Ibyatumye imyaka imwe Yuma, cyane cyane ibishyimbo.

Sindambiwe Emmanuel

Umunyeshuri wimenyereza umwuga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.