Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Ngororero: Bifuza ko inguzanyo itangwa n’Ikigega Nzahurabukungu yakongerwa

Bamwe mu bagore bakorera ubucuruzi mu Karere ka Ngororero, bahawe inguzanyo mu Kigega Nzahurabukungu; basaba ko iy’ubutaha yava kuri miliyoni imwe nibura ikagera kuri 5.

Aba bacuruzi bafite ibikorwa byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, bashimira ko Leta yaborohereje kubona inguzanyo mu Kigega Nzahurabukungu, bishimira ko inyungu iri hasi ndetse n’igihe cyo kwishyura kikaba gihagije.

Icyo aba bacuruzi bahurizaho ni uko hakongerwa inguzanyo, kuko byibura igishoro cya miliyoni 5Frw, ngo cyabafasha kubona ayo kwishyura  imisoro n’abakozi.

Umwe muri bo, Uwimana Daphrose agira ati “Amafaranga nafashe ngiye kurangiza kuyishyura, ariko ibicuruzwa byanjye bikomoka ku mpu birahenda; bisaba ko ngomba kuba mfite igishoro kinini. Miliyoni imwe duhabwa ntihagije, n’ubwo yishyurwa ku nyungu ntoya ariko ntagisigara.”

Ndizihiwe Providence, wambika abageni, we avuga ko inguzanyo yahawe, yaje isanga nta mafaranga yandi afite, kuko gahunda ya ‘Guma mu rugo’ yatumye asigara nta cyo azigamye; gusa ubu akaba atangiye kuzamuka.

Ati “Nkurikije akamaro n’aho iyi nguzanyo ituvanye, nakwifuza ko bayongera, ikava kuri ayo mafaranga, akongerwa. Ni bwo twakora neza tukunguka menshi, kuruta ayo twasagura twahawe inguzanyo ya miliyoni imwe gusa, kandi byanazamura ubucuruzi bwacu.”

Umuyobozi wungirije, ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ngororero, Uwihoreye Patrick, yavuze ko kubera inyungu nke bishyura, abasaba iyo nguzanyo babaye benshi; ku buryo bamwe muri bo bakoze imishinga itujuje ibisabwa, bakaba batarayihabwa. Gusa izeza abayihawe ko nibishyura neza, bizatuma babasha kubona indi iri hejuru.

Yagize ati “Hari imishinga 67 iri hafi kubona inguzanyo ya BDF na za SACCO zirimo kuyigenzura, ngo harebwe iyujuje ibisabwa.”

Abantu 210 bo mu Mirenge 13 igize Akarere ka Ngororero, ni bo bamaze guhabwa inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 195; harimo n’abafite ubumuga 8, bakora ubucuruzi.

MUNEZERO Jeanne D’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.