Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Abahinzi b’indashyikirwa mu kurengera ibidukikije bashimiwe

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’imiryango Iharanira Kurengera Ibidukikije_RCCDN, bwahembye abahinzi 4, bagaragaje imbaraga mu gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije. Ni mu muhango wabereye mu cyumba cy’inama cya Hilltop Hotel, i Kigali, ku wa 17 Ukuboza.

RCCDN (Rwanda Climate Change and Development Network) yashyikirije amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400,000 buri muhinzi, nk’igihembo. Ni uburyo bwo kubashimira, kugaragaza imihingire myiza idakoresha amafumbire n’imiti yica udukoko, bikorerwa mu nganda; mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

KARIKUMUTIMA Frederique, ni umwe mu bahinzi bashyikirijwe igihembo, ukorera ubuhinzi bwe mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Nduba. Yavuze ko yishimiye guhembwa, kuko agiye kurushaho guteza imbere ubuhinzi bwe.

Yagize ati “Iyo dukoresha amafumbire n’imiti mvaruganda, ni uburyo bwo kugira ngo tubone ibiryo, ariko tubure ubuzima. Amafaranga mpawe azamfasha byinshi, birimo kwiteza imbere hamwe n’itsinda nigisha, mu rwego rwo kubona imbuto.

Abashyikirijwe ibihembo, bavuga ko batahisemo gukora ubuhinzi bagamije kuzahembwa, ahubwo ko gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije bidahenda, kandi bugatanga umusaruro, bunafasha mu kurengera ibidukikije. 

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Kurengera Ibidukikije_RCCDN, VUNINGOMA Faustin, yavuze ko bahisemo gushimira abo bahinzi, hagamijwe kwereka no gukangurira abandi gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije.

Ati “Twahembye abo dukorana na bo bitwaye neza, imirimo yabo yabaye indashikirwa. Ni mu rwego rwo kubafasha kwagura imirimo yabo ndetse no kugeza kuri bagenzi babo ibyo bakora, n’uburyo babikoramo. Ibidukikije si iby’umuntu umwe, Ibigo bishinzwe kubirengera, nka REMA cyangwa Minisiteri ibifite mu nshingano; ahubwo bireba abantu bose.”

Mu ijambo rye, yagarutse ku bibaza ko babigisha ibihabanye na gahunda ya Leta, yo kongera umusaruro hakoreshejwe imborera, yunganirwa n’ifumbire mvaruganda; aho yavuze ko bakoze ubushakashatsi, bagasanga ubuhinzi bari gukangurira abantu gukora, bushoboka. Kandi bunarinda ubuzima bw’ibidukikije muri rusange, bukanatanga umusaruro.

Abandi bahinzi bahembwe, ni Munyemanzi Froduard wo mu Karere ka Musanze, Mukamurara Kajabo Theodette wo mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera na Matabaro David ukorera ubuhinzi bwe mu Karere ka Ruhango.

Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Kurengera Ibidukikije_RCCDN ryatangiye gukora ku mugaragaro, muri Kamena 2017. Rihuza imiryango 66, ikorera mu Turere twose tw’Igihugu nka YVE Rwanda, Urugaga Imbaraga, Vi Agrforestry, ARECO, RECOR, REDO na RDO; n’indi ikorera muri Afurika y’Iburasirazuba. 

NDUWAYO Eric

Umunyeshuri wimenyereza umwuga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.