Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Hari gukorwa ubushakashatsi ku isano iri hagati ya Omicron na Sida

Abashakashatsi muby’ubuzima bo muri Afurika y’epfo, bari gukora ubushakashatsi ku isano ishobora kuba iri hagati yo gukwirakwira kwa virusi yihinduranije ya Omicron, ku muvuduko wo hejuru, n’indwara z’akarande zizahaza umubiri, harimo n’icyorezo cya Sida.

Bagaragaje ko iyi virus ya corona yihinduranije mu bwoko bwa Omicron, imara igihe kirekire mu mibiri y’abarwayi, cyane abasanzwe barwaye izindi ndwara zidakira harimo na Sida.

Ibi ngo biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye, zirimo no kudafata imiti ihagije, ibarinda kuzahara cyane, bikabatera kutagira ubuzima bwiza.

Africa y’Epfo ni Igihugu kizwiho kuba gifite abantu benshi bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida, aho mu mwaka wa 2019, cyari mu bya mbere bifite abaturage bayanduye; kuko habarurwaga abangana na miriyoni 7.5.

Aba bashakashatsi bamaze kubona ko COVID-19 ishobora kumara amezi menshi, mu mubiri w’umuntu ufite virusi itera Sida, ndetse ikanihinduranya, ari na ko yororoka. Ibitandukanye n’umubiri w’umuntu utaranduye Sida, kuko wo ufite ububasha bwo kwivanamo iyi virus mu gihe gito.

Professor Linda-Gayle Bekker, Umuyobozi w’Ikigo gikora ubushakashatsi, cyitiriwe Desmond Tutu, cyo mu mugi wa Cape Town (Desmond Tutu HIV Foundation), yavuze uko ubusanzwe ubudahangarwa bwo mu mubiri w’umuntu, bwica kariya gakoko ku buryo bwihuse. Ariko iyo umubiri wazahajwe n’indi ndwara, iyi virusi imara igihe kinini.

Yagize ati “Ariko iyo ubudahangarwa ari bucye, iyi virusi iwutindamo ndetse ntabwo iguma hamwe ari imwe, ahubwo irororoka bikaba byatuma yihinduranya cyane, ari na yo mpamvu ishobora kuhaguma igihe kirekire.”

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku barwayi batandukanye bo muri Africa y’Epfo, bitangazwa ko hagaragaye abantu bazahajwe na virusi ya Corona ihinduranyije, mu bitaro bitandukanye muri iki Gihugu.

Ni na bwo bakoreye ubushakashatsi ku mugore umwe usanganwe Sida, bamusangamo icyorezo cya COVID-19 mu gihe kingana n’amezi 8; mu gihe iyi virus yo yihinduranijemo amoko 30 yose, muri we.

Iki kibazo cyo kuzahara kw’abarwayi, ntabwo kiri muri Africa y’Epfo gusa, abubwo ni mu bice bitandukanye by’isi.

Umuyobozi ukuriye itsinda rikora ubushakashatsi, kuri COVID-19 yihinduranije ya Omicron, Prof. Tulio de Oliveira, yatangarije BBC ko hari abandi bantu bari hagati y’icumi na 15 bafite virusi itera Sida, bo mu bice by’Isi harimo n’Ubwongereza, bayisanzwemo.

Yagize ati “Ni ibintu bigoye gusobanura, ariko birashoboka ko umuntu ufite ubudahangarwa bw’umubiri bucye, ashobora kuba intandaro yo kororoka no kwihinduranya kw’iriya virusi.”

Ni virusi zifitanye isano

Isano iri hagati y’indwara zizahaza umubiri harimo na Sida, ndetse n’izahara ry’abanduye virusi ya Omicron irahari, kandi irumvikana cyane; Nk’uko umuyobozi ukuriye akama ngishwanama mu bijyane na COVID-19, muri Africa y’Epfo, Prof Salim Karim, abitangaza.

Ati “Ariko ntabwo biraba impamo neza, kuko twabonye ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bugera kuri 5, bwaturutse ku migabane itandukanye, rero ntabwo Africa irajya ahabi.”

Si indwara ya Sida gusa ituma umurwayi wa COVID-19 azahara, kuko diyabete, kanseri, inzara, igituntu cy’igikatu hamwe n’umubyibuko ukabije, byose bishobora gutuma uyu murwayi azahara; kuko aba asanzwe afite ubudahangarwa bucye.

Abashakashatsi bo muri Africa y’Epfo, batanga inama ku bindi Bihugu, ko mu rwego rwo gukomeza gufatanya kurwanya COVID-19 mu Isi, ari ngombwa gukingira abantu bose bafite ubudahangarwa bw’umubiri bucye, kandi bagakurikiranwa mu gufata imiti neza.

Igizeneza Jean Désiré

Umunyeshuri wimenyereza umwuga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.