Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Gatsibo: Koperative yahaye Abanyamuryango bageze mu zabukuru Pansiyo

Abahinzi b’umuceri bageze mu zabukuru bo mu karere Gatsibo bibumbiye muri Koperative Coproriz Ntende bahawe amafaranga bita akabando k’umusaza n’iyi koperative (pansiyo).

Buri munyamuryango ugejeje ku myaka 60, buri wese akaba agenerwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ku mwaka.

Aya mafaranga akazafasha buri munyamuryango mu buhinzi bwe ndetse Abanyamuryango b’iyi koperative bakaba bayitezeho kuzabashajisha neza.

Abageze mu zabukuru bishimiye guhabwa amafaranga bita Akabando k’umusaza

Bimwe mu byo aba bahinzi bakomeza guhurizaho ni ibyiza bakorerwa birimo gufashwa guhinga, kuba nta mwana w’umunyamuryango wirukanwa ku ishuri, ugize ibyago akagoboka ndetse n’ushyingiye akagira amafaranga ahabwa yo kumufasha.

Ntagonzera Celestin wo mu murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Rwikirira avuga ko afite ibyishimo  kuko batunganyirijwe igishanga cyo guhingamo, bakanatoranya abasaza badafite intege bakabashyiriraho amafaranga abashajisha neza.

Undi munyamuryango w’iyi Koperative, Mukamurigo Athanasie avuga ko amafaranga ahawe azabashajisha neza kuko azabunganira muri byinshi.

Ati “Aya mafaranga yaje kutwunganira mu buhinzi bwacu no kumfasha muri ino minsi mikuru, sinzasonza. Igihe twasaruye, sinifuza umuceri, no muri ibi bihe by’icyorezo batubaye hafi, baratugaburira uwarwaye baramuvuje badukangurira kwikingiza no gukurikirana ingamba”.

Umuyobozi Mukuru wa Koperative Coproriz Ntende Rugwizangoga Elysé, yagarutse ku mpamvu yatumye batekereza gushyiraho amafaranga y’akabando k’izabukuru.

Avuga ko nubwo babaha amafaranga y’izabukuru atari ukubacutsa ahubwo Koperative ikomeza kubahingishiriza, bakajya babona amafaranga, hakavamo ayashowe muri ubwo buhinzi asigaye bakayashyirira umunyamuryango kuri konti ye.

Yagize ati: “Umuryango udafite abakuru urazima ni yo mpamvu twifuza kugumana aba abakecuru n’abasaza, dutekereza kubashyiriraho  amafaranga y’ubwizigame. Iyo umunyamuryango ageze ku myaka 60 ahabwa Pansiyo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu Sekanyange Jean Leonard yavuze ko iki gikorwa ari ikintu cyiza.

Ashima iyi koperative kuba itekereza ku masaziro y’abanyamuryango, bikaba ari ibintu byo gushyigikira.

Ati: “Kwita ku masaziro y’Abanyamuryango b’iyi koperative kandi bari no muri ejo heza, ni akarusho kiyongera ku kandi. Ni igitekerezo abanyamuryango bumvikanyeho urumva ko bibafitiye akamaro.”

Abakecuru n’abasaza barenga 250 bahawe amafaranga miliyoni 6. Kuva iki gikorwa cyatangira bamaze guhabwa arenga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 4.

MUNEZERO JEANNE D’ARC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Rwanda

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 4,592, bo mu byiciro bitandukanye, nyuma y’aho kuri uyu wa 26 Mutarama 2022, Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka...

Hanze

Umusaza w’imyaka 87 w’Umunya-Iran, amaze imyaka myinshi atagira aho aba, yibera ku muhanda, amaze kandi imyaka hafi 70 atoga, ariko abahanga mu bya siyansi...

Ubuzima

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kitabi bavuga ko hari byinshi batari bazi mu bijyanye n’uburenganzira bw’umwana ariko nyuma yo...

Imikino

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, yemeje imyanzuro, yemerera n’abafana kongera kureba imikino ku bibuga ahakinirwa. Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 26...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.