Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Nta gisibya, Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kizaba

Mu gihe Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu_CAN, giteganyijwe gutangira bitarenze ku itariki ya 9 Mutarama 2022, ibihuha byinshi byavugaga ko iri rushanwa rishobora gusubikwa, cyangwa guhagarikwa; ariko byemejwe ko nta kabuza rizaba.

Ibi bije nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Amakipe y’i Burayi_ECA, adashaka kurekura abakinnyi bayo, bo muri Afurika, ngo berekeze muri Cameroun; kuko hatizewe umutekano w’ubuzima bwabo.

Mu itangazo CAF yashyize ahagaragara, ryemeza ko nta kabuza Igikombe cya Afurika kizabera ku gihe cyateganyijwe, kuko nta nta mpamvu zigaragara zatuma gikurwaho.

Mu ruzinduko rwe muri Cameroun, Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yatangaje ko biteguye kwereka Isi, ibyiza by’umupira w’amaguru muri Afurika no kwakira abashyitsi.

Patrice Motsepe, Perezida wa CAF

Motsepe yagize ati “Twiteguye kwereka Isi, ibyiza by’umupira w’amaguru muri Afurika, ariko kandi n’ibyiza byo kwakira abashyitsi muri Afurika. Abanyafurika bita ku bantu, kandi bakunda abantu.”

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 24, abakinnyi bazajya bapimwa kenshi. Abafana bemerewe kwitabira imikino, ni aberekanye ko bakingiwe ndetse bipimishije COVID-19.

Cameroun yagombaga kwakira CAN 2019, ariko iryo rushanwa ryimurirwa mu Misiri, nyuma y’uko bigaragaye ko icyo Gihugu kitari cyiteguye. Ibyo byatumye gishumbushwa irushanwa rya 2021, ariko na ryo ryigizwa inyuma ho amezi 12, kubera COVID-19.

Nkubiri Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.