Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Ubushakashatsi: Uruhare rw’urubyiruko ku hazaza h’ubuhinzi ruracyari ruto

Umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ku ntego yo kurandura ubukene n’inzara, Heifer International, ugaragaza ko uruhare rw’urubyiruko mu buhinzi muri Africa rukiri ruto.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Uyu muryango bugaragaza ko muri Afurika usanga mu rubyiruko 100, abagera kuri 45 ari bo bari mu buhinzi.

Imibare y’ubu bushakashatsi bwakozwe igaragaza ko mu banyarwanda 100, 70 muri bo batunzwe n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse ubuhinzi bukagira uruhare rungana na 33 % by’umusaruro mbumbe wose w’Igihugu.

Kuba abakuze aribo bagikomeje kwiganza mu buhinzi mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30, bakaba bagize umubare munini w’abanyarwanda. Hagaragazwa ko hatagize igikorwa bishobora kuzagira ingaruka mu myaka izaza, aho abakuze bazaba batakibasha gukora ubuhinzi.

Uwiringiye Elyse; Umuyobozi w’uy’Umuryango avuga ko ubutaka buhari bwo guhingaho ari buto, bitakorohera urubyiruko kubona aho ruhinga akenshi usanga n’aho babona ari aho baba basabyemo umunani wabo.

 Yagize ati:“ Ugereranyije n’ibindi bihugu, usanga umunyarwanda ahinga munsi ya ha1. N’ibyo bigira ingaruka kuri rwa rubyiruko kuko  rudafite ubutaka uyu munsi.

 Aha ni ho hakenewe  ubufatanye na Leta, igashyiraho gahunda ifasha urubyiruko kubona ubutaka, bumwe na bumwe budakoreshwa bugatizwa ababubyaza umusaruro ariko urubyiruko rushyizwe imbere. Hari n’izindi gahunda zo gushyira ikoranabuhanga mu buhinzi, aho udakenera ubutaka bunini ngo ubashe guhinga.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri MINAGRI Dr. Octave Semwaga avuga ko hari ingamba zafashwe aho urubyiruko rwatangiye gushakirwa amahugurwa

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Octave Semwaga  avuga ko ingamba zihari, ndetse zimwe zatangiye gushyirwa mu bikorwa. Muri zo hakabamo gushakira urubyiruko amahugurwa.

Yagize ati :“Icyo dukora ku ruhande rw’urubyiruko, ni ukububakira ubushobozi, aho buri mwaka hari umubare w’abo twohereza guhugurirwa muri Israel. Ariko tunafite uburyo tunabahugurira ku murimo. Kandi nka Ministeri, twashyizeho ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi bugamije ubucuruzi mu Rwanda.”

MINAGRI ivuga  ko gushakira urubyiruko amahugurwa byatangiye mu mwaka wa 2012.

MUNEZERO JEANNE D’ARC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Rwanda

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 4,592, bo mu byiciro bitandukanye, nyuma y’aho kuri uyu wa 26 Mutarama 2022, Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka...

Hanze

Umusaza w’imyaka 87 w’Umunya-Iran, amaze imyaka myinshi atagira aho aba, yibera ku muhanda, amaze kandi imyaka hafi 70 atoga, ariko abahanga mu bya siyansi...

Ubuzima

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kitabi bavuga ko hari byinshi batari bazi mu bijyanye n’uburenganzira bw’umwana ariko nyuma yo...

Imikino

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, yemeje imyanzuro, yemerera n’abafana kongera kureba imikino ku bibuga ahakinirwa. Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 26...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.