Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Inyamaswa zishobora kwanduza indwara z’ibyorezo harimo na COVID-19

Inzobere ku bijyanye n’indwara zandura ndetse n’inzobere ku binyabuzima zivuga ko inyamaswa zishobora kwandura ndetse zikanduza indwara z’ibyorezo nka COVID-19 hamwe n’izindi zandura.

Muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, harimo inyamaswa zitari nke ziganjemo inkende. Izo nkende zirirwa zibisikana n’abantu muri Kaminuza ndetse no mu Mujyi wa Huye. Izindi nyamaswa zirirwa zibisikana n’abantu ni Ibitera usanga mu Mujyi wa Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba; izindi ukazisanga muri Pariki ya Nyungwe zibereye ku muhanda.

Mu rwego rwo kurinda izo nyamaswa hari amabwiriza yihariye ashyirwaho n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, akurikizwa n’abagiye gusura ibyanya izo nyamaswa ziganjemo.

Gusa na none nta mabwiriza yihariye yashyizweho ku banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, abagenzi banyura muri Pariki ya Nyungwe ndetse no ku bitera biri mu Karere ka Nyagatare, ku buryo zarindwa kwanduzwa COVID-19.

Twagerageje kuvugisha abo muri RDB, ari nabo bafite inyamaswa mu nshingano zabo, batubwira kubandikira ibibazo ariko ntibasubiza.

Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Niyingabira Julien Mahoro asubiza iki kibazo, mu magambo make, we yagize ati: “Uburyo bwo kwirinda COVID-19, burinda ubwubahirije kwandura. Ni ngombwa ko abantu ari bo batozwa kubushyira mu bikorwa kurusha uko inyamaswa zikurikiranwa.”

Mu mwaka wa 2020 nibwo Pariki z’Igihugu zitandukanye harimo n’iy’Akagera zatangije igikorwa cyo gushyira utwuma tw’ikoranabuhanga (GPS) kuri zimwe mu nyamaswa mu rwego rwo gukomeza kumenya aho ziherereye, uko ubuzima bwazo buhagaze ndetse n’uko zavurwa mu gihe zahuye n’indwara.

Muri Kaminuza y’u Rwanda -UR, Ishami rya Huye ndetse no mu Mujyi wa Huye uhasanga Inkende zitari nke zitembera ahantu hose (Ifoto/Ububiko)

Bigenda bite ngo inyamaswa zandure indwara z’ibyorezo?

Mu mwaka wa 2020 muri Mata nibwo BBC yatangaje inkuru yavugaga ko mu nzu ibamo inyamaswa (zoo) ingwe yari ifite imyaka 4 yasanganywe icyorezo cya COVID-19, byakekwaga ko yandujwe n’uwari ushinzwe kuzitaho.

Iyi nyamaswa yo mu nzu ya Bronx Zoo ho muri Leta ya Low muri Amerika, ntibyatinze yahise yanduza izindi nyamaswa zabanaga.

Iki kigo cyavuze ko bibaye ubwa mbere babonye umuntu wanduje inyamaswa bahita bafata ingamba zikarishye zo kurinda iki cyorezo ko cyakongera gufata izi nyamaswa.

Paul Calle, Umukuru w’abaveterineri bo kuri iyi nzu yororerwamo inyamaswa yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ati: “Ubu ni ubwa mbere ku Isi twebwe twumvise umuntu wanduje inyamaswa, iyo nyamaswa nayo ikarwara”.

Ibi birumvikana neza ko izi nyamaswa cyane cyane izihura n’abantu byoroshye zishobora kwandura ndetse zikananduza iyi ndwara ihangayikishije Isi.

Zimwe mu nyamaswa zibarizwa muri Pariki y’Akagera ziherutse gushyirwamo utwuma tw’ikoranabuhanga tuzafasha mu kuzikurikirana mu buryo bworoshye

Zimwe mu nzobere ku ndwara zaganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, zivuga ko kwandura COVID-19 kw’inyamaswa ari ibintu byoroshye.

Imwe mu nzobere yagize iti “Nazo zakwandura indwara nk’izo twandura. Ni yo mpamvu mu bushakashatsi mu bijyanye n’imiti n’inkingo, bikoreshwa mu byitwa pre-clinical trial (ubushakashatsi mu nyamaswa bubanziriza ubwo mu bantu).”

“Ku buryo bwiza mbere yo gutangira ubushakashatsi ku bantu biba byiza iyo babanje kugeragereza kuri izo nyamaswa zegeranye cyane n’abantu, urumva ko niba ari uku bigenda birumvikana neza ko zakwandura” 

Atangaza ko izi nyamaswa ziba zigomba kwandura nk’umuntu ku buryo wazipima ukabona indwara. Ati “Gusa si itegeko ko zazahazwa n’indwara nk’umuntu”

Umuryango w’abavuzi b’amatungo, American Veterinary Medical Association, ugaragaza ko muri America gusa inyamaswa cyane cyane izibana n’abantu zigera ku 114 zasanzwemo icyorezo cya COVID-19, aha ni izasuzumwe.

Uyu muryango kandi ugaragaza ko mu bihugu bitandukanye inyamaswa izigera kuri 97 nazo zasanzwemo ubwoko bwa COVID-19.

Ibi biragaragaza cyane ko izi nyamaswa nazo ziri guhura n’iki cyorezo kuko niba ziriya ari izapimwe hari n’izitarapimwe ziba mu mashyamba kandi ni zo nyinshi.

Umushakashatsi akaba n’Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango utegamiye kuri Leta ukorera mu Majyepfo BIOCOOR (Biodiversity Conservation Organization) Ange Imanishimwe avuga ko bishoboka cyane kuko izi nyamaswa zifite aho zihurira n’abantu.

Ati “Birashoboka cyane kuko zihura n’abantu zikarya ibyo basigaje, ndetse zikaba zanabambura ibyo bafite. Iyo abo bantu banduye nazo ako kanya zihita zandura.”

Akomeza avuga ko ikibazo gihari gikomeye mu kumenya niba izo ndwara zifata izi nyamaswa ari uko ibikoresho byabugenewe byo kuzipima biba bigoye cyane kandi bikiri bike.

Ati “Ugasanga ntabwo habayeho ubushake mu rwego rw’ubuzima kugira ngo banarebe [uko bazipima]”

Atangaza ko iyo muri Nyungwe (Pariki uyu muryango ukoreramo) hagize ikibazo kiba ku nyamaswa bafite itsinda rijya kureba icyazibayeho rikagikemura, ngo n’ubwo hari n’izipfa ntibabimenye.

Uyu muyobozi wa BIOCOOR asaba inzego z’ubuzima mu Rwanda gukurikirana cyane izi nyamaswa bakazipima bakamenya uko zihagaze zaba zarwaye zikavuzwa.

Ati “Kugira ngo hatazabaho kuvuga ngo reka turinde abantu gusa, inyamaswa zitarindwa ugasanga ikibazo kirenze ubushobozi, kuko hashobora kuvuka ibindi byorezo noneho biruta ibi turimo guhura nabyo.”

 IGIZENEZA JEAN DÉSIRÉ

Umunyeshuri wimenyereza umwuga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Hanze

Umusaza w’imyaka 87 w’Umunya-Iran, amaze imyaka myinshi atagira aho aba, yibera ku muhanda, amaze kandi imyaka hafi 70 atoga, ariko abahanga mu bya siyansi...

Ubuzima

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kitabi bavuga ko hari byinshi batari bazi mu bijyanye n’uburenganzira bw’umwana ariko nyuma yo...

Imikino

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, yemeje imyanzuro, yemerera n’abafana kongera kureba imikino ku bibuga ahakinirwa. Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 26...

Urubyiruko

Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego zitandukanye, Akarere ka Huye gashishikariza abangavu kudahishira no kutagirira ubwoba uwo ariwe wese, mu baba barabateye inda. Baba ababayaye...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.