Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Amavubi yahaye isoma ikipe igiye mu gikombe cy’Africa

Ikipe y’Igihugu_Amavubi yaboneye intsinzi mu mukino mpuzamahanga wa gicuti, wayihuje na Guinea Conakry ku wa 03 Mutarama 2022, bakinira kuri Stade ya Kigali, i Nyamirambo. 

Ni umukino watangiye amakipe yombi yataka, ariko ubona ko abakinnyi b’Amavubi bahanahana neza umupira. Ku munota wa 22 w’igice cya mbere, Hakizimana Muhadjili yatsinze igitego cya mbere cy’u Rwanda, ku mupira mwiza wavuye ku bakinnyi bo hagati; bikomeza gutyo kugeza ubwo iki gice cyarangiye bikimeze gutyo.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, amakosa y’abadefanseri b’ikipe ya Guinea Conakry, yahesheje Amavubi ubundi buryo bwo gutsinda; aho ku munota wa 46, Danny Usengimana yatsinze igitego cya 2, bagakomeza kuyobora umukino. U Rwanda rwakomeje gukina neza, ndetse ku munota wa 71, Muhozi Fred atsinda igitego cya 3, ari na cyashimangiye intsinzi y’u Rwanda kuko umukino warangiye nta yindi mpinduka.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi

Guinea Conakry yitegura kujya mu gikombe cy’Africa, yatsinzwe ibitego 3-0, muri uyu mukino washimishije Abanyarwanda, batari baherutse intsinzi y’Amavubi.

Biteganyijwe ko tariki 06 Mutarama 2022, ari bwo u Rwanda ruzakina umukino wo kwishyura, Amavubi akazahura na Guinea Conakry n’ubundi mu mukino wa gicuti. 

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.