Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Umunyarwanda Hitimana yagizwe umutoza mukuru wa KMC

Umunyarwanda Hitimana Thierry uheruka gutandukana n’ikipe ya Simba SC, yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya KMC yo muri Tanzania.

Ikipe ya Kinondoni Municipal Council FC izwi nka KMC yo muri Tanzania, yamaze gusinyisha amasezerano y’umwaka umwe, Hitimana Thierry.

Hitimana ni umwe mu batoza b’Abanyarwanda bakunze gukorera akazi kabo muri Tanzania kuko yanyuze mu makipe atandukanye arimo Namungo FC na Mtibwa Sugar na Simba Sports Club.

Iyi kipe yo mu Mujyi wa Kinondoni isanzwe ikinamo Umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, yiteze byinshi kuri Hitimana birimo no kuyifasha kwitwara neza muri shampiyona.

Kugeza ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota 11 mu mikino 11 imaze gukinwa muri shampiyona ya Tanzania kuko imaze gutsinda imikino ibiri, inganya itanu, mu gihe yatsinzwe ine.

Hitimana Thierry yahawe akazi katoroshye ko kuyizamura mu manota ndetse no kongera kuyigira ikipe ihangana muri Tanzania cyane ko irushwa amanota 18 na Young Africans ya mbere kugeza ubu.

Tariki ya 10 Nzeri 2021, ni bwo ubuyobozi bwa Simba SC bwerekanye Hitimana Thierry nk’Umutoza wungirije w’iyi kipe yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Uyu Munyarwanda yakoranye na Didier Gomes utari ufite ibyangombwa bimwemerera gutoza amarushanwa ya CAF kuko afite “UEFA A”.

Uyu Mufaransa yaje kwirukanwa, Hitimana Thierry aba ari we usigarana Simba SC by’agateganyo ariko ntiyahirwa kuko na we yahise asezererwa nyuma y’igihe gito kubera umusaruro muke.

NKUBIRI B. ROBERT

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.