Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Barasaba ko kwipimisha COVID-19 byakwishyurwa n’ubwishingizi

Hari abaturage basaba ko kwipimisha COVID-19, byashyirwa ku bwishingizi basanzwe bakoresha, bityo ntibakomeze gucibwa amafaranga batanga iyo hari ibikorwa bagiyemo, bakeneye iyi serivisi.

Icyorezo cya COVID-19 cyakinduye ibintu byinshi, cyangiza n’ibindi bitandukanye. Kivanze mu buzima bwa buri munsi bwa muntu, kuko kugeza ubu guhurira mu matsinda, gutaha ubukwe, guhurira mu myidagaduro utaripimishije, ntibikibaho.

Mu Rwanda kwipimisha by’ako kanya (Rapid test) hishyurwa amafaranga ibihumbi 5, kugeza ubu, mu gihe uwifuza gukorerwa PCR (Polymerase Chain Reaction) yishyurwa amafaranga agera ku 30 000 y’u Rwanda.

Hari bamwe mu baturage, bavuga ko kwipimisha COVID-19 byakishingiwe n’Ibigo basanzwe bakoresha mu bwishingizi bwo kwivuza, aho gutanga ariya mafaranga.

Nizeyimana Steven, utuye mu Mugi wa Kigali, asaba ko kwipimisha COVID-19 byashyirwa ku bwishingizi, ngo kuko kubona 5000 frws bigoranye cyane.

Yagize ati “Utekereza nka njye [umuturage] ugorwa n’amafaranga 3000 frws by’Ubwisungane mu kwivuza, kumusaba 5000 frws ngo yipimishe, ubwo se yayakura he? Ibi ko bishobora gutiza umurindi icyorezo.”

Uyu muturage akomeza yibaza niba umuntu yishyuye Ubwisungane mu kwivuza, hari serivisi yemerewe n’izo atemerewe.

Ati “Servisi zijyanye no kwivuza zagakwiye gutangwa uko ari zose, kuko kwipimisha birahenze.”

Ese byashoboka?

Mu biganiro Panorama yagiranye n’abantu batandukanye, humvika bamwe babyemeza ndetse bakanasaba ko byakitaweho.

Uwayo Divin, umwe mu banyamakuru ukora cyane inkuru z’ubuzima zigaruka no kuri COVID-19, avuga ko ubu bwishingizi buramutse bukunze bwafasha abaturage cyane, kuko ngo hapimwa benshi.

Divin ashimangira ko byaba ari inyungu ku baturage ubwabo, kuko byabafasha kumenya uko bahagaze. Mu gihe byaba byemeye, harebwa niba Ibigo by’ubwishingizi bitahomba.

Ati “Abazima bakomeza kwirinda ariko n’abanduye bakishyira mu kato, ntibakomeze gukwirakwiza ubwandu, bagakurikiranwa n’abaganga. Kuko iyi serivisi ni imwe mu zikenerwa na benshi, kugeza ubu.”

Iyi ngingo si ko abantu bayivugaho rumwe, kuko hari n’abavuga ko gukoresha Ubwishingizi mu gufata ibipimo bya COVID-19 bitashoka, babishingiye k’uburyo ibikoresho byo gupima iki cyorezo bihenze kubibona.

Dufitumukiza Salathiel, na we ari mu bakurikiranira hafi amakuru y’ubuzima, yagize ati “Ubwo rero kuvuga ngo Ibigo by’Ubwishingizi birabizamo, biragoye. Haba gutangira umusanzu abakiriya babo, kwishyuza, bisaba inzira ndende, (…) Ibi byajya bitwara igihe kirekire, ngo ayo mafaranga ibyo Bigo byatanze ku Bitaro, aboneke.”

Yemeza ko kubera ayo mafaranga, yatinda no kuboneka kandi abantu bipimisha buri munsi, kujya kugura ibikoresho na byo byatinda ndetse no kwipimisha bigakomwa mu nkokora.

Ati “Ibyo rero bishobora kudindiza uburyo bwo kujya kuzana ibindi bikoresho hanze, bikaba byaba bicye, bikabura mu Gihugu kandi hagikenewe gupima abandi buri munsi.”

Kimwe mu Bigo by’Ubwishingizi bikorera mu Rwanda, cyatangaje ko ubu bwishingizi bwagorana, kuko bwishingira indwara ziba zizanye, umuntu arwara atabigizemo uruhare; kandi uku kwipimisha umuntu akaba abikora agiye mu mirimo ye.

Uwavuze mu mwanya wa kimwe muri ibi Bigo, yagize ati “Urumva ko kwipimisha biramutse byishingiwe, umuntu wese yajya ajya kureba umupira, mu birori se, hose akabanza kwipimisha; Ibintu byatera igihombo gikomeye.”

Ubusanzwe iyo umurwayi agiye kwa muganga bikaba ngombwa ko hakenerwa ibizamini bya COVID-19, ibyo bizamini birishingirwa ariko umuntu ugiye kwipimisha ku bushake bwe, ariyishyurira.

IGIZENEZA Jean Désiré

Umunyeshuri wimenyereza umwuga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.