Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucuruzi

COVID-19: Ingorane abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bahura na zo

Abagore bakora ubucuruzi bw’imbuto n’imboga, mu karere ka Rubavu bambukiranya n’imipaka, bagaragaje ibibazo bahura na byo mu Gihugu cya Congo; bavuga ko byyatewe na COVID-19.

Zimwe muri izo mbogamizi bavuga ko bafite, harimo kuba badashobora guhura n’abakiliya (Abanyekongo) neza, uko byari bisanzwe. Kuko mbere ngo bambukaga bakaza guhahira mu Rwanda, cyangwa abacuruzi ubwabo bakabyijyanira muri Congo, naho ubu bagorwa no kwambuka nta Jeto, guhendwa n’ibindi…

Umuyobozi wa Koperative, ‘KOPIMU Nyarubona’, Mukamuganga Emerance, avuga ko kuba Abanyekongo batarimo kwambuka ku bwinshi, ari byo birimo kubabangamira mu kazi kabo.

Mukamuganga Emerance, uyobora Koperative ‘KOPIMU Nyarubona’

Ati “Mbere byari byoroshye, ariko ubu aho dusigaye tubashyira ibicuruzwa, duhura n’ingorane kuko usanga bishyiriraho ibiciro. Niba tubashyiriye agafuka k’imyembe, umuntu azi ko akagurisha amafaranga ibihumbi 5 cyangwa 6, bo bakwishyura 3000.”

Avuga ko ku mupaka wa Congo, usanga hari imisoro igiye itandukanye, umuntu atazi, ‘wahura n’umuntu w’aho ati mpereza’.

N’ubwo hari inyungu nke bakura muri ubwo bucuruzi, Mukamuganga avuga ko muri Congo bashyiraho ikintu bita ‘Permis de Sejour’, aho umucuruzi wambutse asabwa kuba ayifite, utayifite agasubizwa inyuma.

Uburyo bwo kwirinda COVID-19, bavuga ko bagenda bambaye agapfukamunwa ndetse bakanagerageza gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza; Birinda no gusabana cyane.

Gusa kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, nka koperative nta nkunga bigeze babona. Mukamuganga abivuga muri aya magambo “Hari imishinga yazaga, kuri SACCO aho tubitsa, batubwiye y’uko bashaka guha amakoperative amafaranga, abanyamuryango bakazajya bishyura macye macye. Twakoze iyo mishanga, nyuma baratubwira ngo byaranze.”

Abagore bagize iyi koperative, basaba ubuyobozi ko bwabakorera ubuvugizi muri Congo, abanyekongo bakajya bambuka ari benshi bakabasanga mu Rwanda; Bakanita ku makoperative cyane, bayatera inkunga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yemeza ko abaguzi koko bagabanutse, ndetse n’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi byagiye bibura abaguzi, ibiciro bikagabanuka. Ahumuriza abacuruzi, ababwira ko hari icyo ubuyobozi burimo gukora, kugira ngo ubwo bucuruzi bwongere bugende neza.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu

Ati “Icyo turimo gukora, Ubuyobozi bw’Igihugu burimo kuganira na Congo, kugira ngo uko byahoze hakoreshwa ‘Jeto’, aho abantu babonaga serivisi ku buryo bwihuse byongere bikorwe. Ubu ibiganiro bigeze kure ku buryo abacuruzi bacu boherezayo ibicuruzwa bitandukanye, bazabona igisubizo kandi kikazaba ari cyiza.

Koperative ‘KOPIMU Nyarubona’ iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu, igizwe n’abagore gusa, bakora ubucuruzi bw’imboga n’imbuto; bambuka n’imipaka ihuza u Rwanda na Congo, kuva mu mwaka wa 2012.

 UWIMANA Donatha

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Hanze

Umusaza w’imyaka 87 w’Umunya-Iran, amaze imyaka myinshi atagira aho aba, yibera ku muhanda, amaze kandi imyaka hafi 70 atoga, ariko abahanga mu bya siyansi...

Ubuzima

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kitabi bavuga ko hari byinshi batari bazi mu bijyanye n’uburenganzira bw’umwana ariko nyuma yo...

Imikino

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, yemeje imyanzuro, yemerera n’abafana kongera kureba imikino ku bibuga ahakinirwa. Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 26...

Urubyiruko

Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego zitandukanye, Akarere ka Huye gashishikariza abangavu kudahishira no kutagirira ubwoba uwo ariwe wese, mu baba barabateye inda. Baba ababayaye...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.