Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Hakwiye ubushishozi ku ngamba zifatwa mu kwirinda COVID-19

Imwe mu Miryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, irasaba ko ibyemezo bifatwa mu kwirinda COVID-19 byajya bisuzumanwa ubushishozi, mu kwirinda ko bihutaza uburenganzira bwa muntu.

Abaharanira uburenganzira bwa mu muntu, bagaragaza ko ingamba u Rwanda rufata mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ziba ari ngombwa, ariko ko mu kugenzura ko zubahirizwa, ari ho hakunze kuziramo ihutazwa ry’uburenganzira bwa Muntu.

Bernard Muramira ni umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA, no kurengera ubuzima, mu Gihugu.

Agira ati “Inzego z’ibanze, uburyo bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda, hari abantu bamwe na bamwe abangamira.  Nk’iyo kubona bafata umuntu warenze ku mabwiriza, bakamushyira mu mapingu, njya mbibona kuri televiziyo; ushobora kwibaza uti umuntu warengeje igihe cyo gutaha, umuntu wasomye agacupa, kumwambika amapingu bivuze iki?”

Bamwe mu baturage, na bo basanga mu kugenzura iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda COVID-19, hakunze kugaragaramo ihutazwa ry’uburengenzira bwabo.

Hari uwagize ati “Ariko hari igihe bafata umuturage, bati ‘wakererewe gutaha, bagomba kukuraza muri stade’, iyo bahamuraje hari ibyo ahomba.”

Undi agira ati “Hari nk’icyemezo ejo bundi cyafashwe, Minisitiri afata icyemezo cyo guhagarika umupira, abantu bose birabababaza kandi koko nawe ukumva ntabwo byumvikana. Niba muri bisi dushobora kujyamo tutipimishije, ni gute abakinnyi babuzwa gukina, kandi bipimisha buri kanya?”

Mu gukumira ihutazwa ry’uburengenzira bwa muntu, muri ibi bihe bya COVID-19, Mudakikwa John, umunyamategeko uyobora CERULAR: Umuryango uharanira ko Igihugu kigendera ku mategeko; asanga ibyemezo Leta ifata mu guhangana n’iki cyorezo, bikwiye kujya byiganwa ubushishozi, kandi abaturage bagasobanurirwa impamvu byafashwe.

Ati “Ibyemezo bifatwa, bigomba gusobanurirwa abaturage bakabyumva neza, bakamenya n’impamvu ki ibi byemezo byafashwe. Niba tuvuga ‘Guma mu rugo’ yaje, ni ukubera iki? Niba tuvuga ngo amasaha yo kugera mu rugo (curfew), aratangira saa moya ni ukubera iki? Ikindi niba tuvuga ngo abaturage bakwiye no kubisobanurirwa, bakwiye no guhabwa umwanya bakabitangaho ibitekerezo, ndetse bafite n’uburengenzira bwo kubihinyuza. Bimwe bashobora no kubijyaho impaka; Ibyo ni ibintu bijyanye n’uburengenzira bw’ibanze bwa muntu, mu gutanga ibitekerezo, cyangwa se umuturage akagira ijambo mu miyoborere.”

Inzego za Leta zifite mu nshingano, kugenzura iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda COVID-19, zisanga abaturage bakwiye kuzubahiriza uko ziri birinda gukorera ijisho.

Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, aganira n’itangazamakuru, yagize ati “Niba hari amabwiriza tugomba gukurikiza, reka tuyakurikize. Kandi nituyakurikiza, biratuma tutajya habi, ngira ngo buri wese azi kiriya gihe cya ‘Guma murugo’.”

Mu mpera z’umwaka wa 2020, Komisiyo y’Uburengenzira bwa Muntu yagaragaje ko uburenganzira 11, bwahutajwe mu Rwanda, mu gihe cya ‘Guma mu rugo’; ariko ngo Itegeko Nshinga rirabyemera, usibye abishe n’abahohoteye abaturage.

MUNEZERO Jeanne D’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.